Rayon Sports yanyagiye Kiyovu Sports yisubiza umwanya wa mbere

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 27 Mutarama 2017 saa 06:54
Yasuwe :
1 0

Rayon Sports yari yatakaje umwanya wa mbere mu mpera z’icyumweru gishize yongeye kuwisubiza by’agateganyo kuri uyu wa Gatanu nyuma yo kunyagira Kiyovu Sports ibitego bitatu ku busa mu mukino usoza agace ka mbere ka shampiyona y’u Rwanda.

Kiyovu Sports yari yahigiye kwigaranzura Rayon Sports imaze imyaka itanu itazi uko kuyitsinda muri shampiyona bimera, ariko ntibyayihira gukuraho ayo mateka mabi.

Ni ibisanzwe ko iyo Rayon Sports iri mu bihe byiza aho yakiniye hose stade ikubita ikuzura, ariko nabwo bikaba bimaze kumenyerwa ko iyo itakaje rimwe bagabanuka ari nako byagenze kuri uyu mukino bitewe n’inkovu bagifite z’amanota batakaje ku mukino uheruka wa APR FC, kuwa Gatandatu ushize.

Gusa Masoudi Djuma n’abasore be bari bazi neza ko kongera gutakaza amanota ari ukurushaho kwikururira igitutu cy’abafana, batangiye babuza amahwemo Kiyovu Sports, mu minota 15 ya mbere bari bamaze gutera amashoti yashoboraga kuvamo igitego ariko akagarurwa n’imitambiko y’izamu.

Aya makipe yombi yakinaga ahererekanya umupira hagati, anasatirana bikomeye, Rayon Sports yaje gufungura amazamu mbere ku munota wa 16 ku gitego cya Moussa Camara.

Kiyovu Sports ntiyacitse intege, biza gutuma ku munota wa 33 ibona amahirwe akomeye yo kwishyura ku mupira wari utewe na Blaise ujya mu rushundura ariko asanga umusifuzi wo ku ruhande yari yamaze kuzamura igitambaro avuga ko yaraririye.

Umutoza Kanamugire utigeze yicara yakoze impinduka ku munota wa 36 yinjiza Djuma asimbuye Narcisse, akomeza gusaba abakinnyi be gukora cyane kugira ngo bishyure, nabo biharira umupira byanatumye Rayon Sports itangira gukora amakosa menshi, myugariro Manzi Thierry abona ikarita y’umuhondo na Kwizera Pierrot ukina hagati ariko igitego kirabura bajya kuruhuka ari 1-0.

Nk’ikipe yari ifite igikomere yakuye kuri mukeba, Rayon Sports yagarutse mu gice cya kabiri ishaka igitego cy’umutekano iza no kukibona ku munota wa 71 gitsinzwe na Manishimwe Djabel.

Rayon Sports yongeye kubona igitego cya gatatu nyuma y’ikosa Mukamba Namasombwa yakoreye Moussa Camara, umusifuzi amuha ikarita y’umuhondo ya kabiri ahita azamura umutuku asohoka mu kibuga, maze couf franc atanze hanze y’urubuga rw’amahina Manishimwe Djabel aha umupira Mugheni Fabrice nawe awuboneza mu rushundura.

Umutoza Kanamugire wari wabashije gutsinda Rayon Sports mu mukino ubanziriza shampiyona, yakoze impinduka zitandukanye gusa ntacyo zashoboraga gutanga imbere y’ubwugarizi bwa Rayon Sports bwari bwagaruye Manzi Thierry wari umaze igihe kinini yaravunitse, ari kumwe na Munezero Fiston na Eric Irambona.

Gutsinda uyu mukino byafashije Rayon Sports kurara ku mwanya wa mbere n’amanota 36, ariko yawugumaho mu gihe APR FC yatsindwa na Bugesera FC kuri uyu wa Gatandatu.

Imikino y’umunsi wa 15 wa shampiyona:

Tariki 27 Mutarama

Rayon Sports 3-0 SC Kiyovu (Stade de Kigali)

Tariki 28 Mutarama

Bugesera Fc vs APR Fc (Stade Bugesera)

AS Kigali vs Espoir Fc (Stade de Kigali)

Sunrise Fc vs Musanze Fc (Nyagatare)

Kirehe Fc vs Mukura VS (Kirehe)

Etincelles Fc vs Amagaju Fc (Stade Umuganda)

Tariki 29 Mutarama
Marines Fc vs Police Fc (Stade Umuganda)

Pepiniere Fc vs Gicumbi Fc (Ruyenzi)

Abakinnyi b'ikipe ya Espoir bitegura gucakirana na AS Kigali barebye uyu mukino
Hategekimana Bonheur yagowe no gukuramo amashoti ya ba rutahizamu ba Rayon Sports
Masoudi Djuma (uri gutera umupira) utoza Rayon Sports na Kanamugire Aloys atanga amabwiriza
Mukamba Namasombwa (wambaye icyatsi) yahawe ikarita itukura nyuma yo gukorera ikosa kuri Moussa Camara
Mukamba Namasombwa yerekeza mu rwambariro nyuma yo guhabwa ikarita itukura
Abakinnyi ba Rayon Sports bashimira abafana nyuma y'umukino
Abafana ba Rayon Sports bari bakubise Stade buzuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza