Rayon Sports yanyagiwe na AZAM FC isezererwa muri CECAFA Kagame Cup

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 9 Nyakanga 2018 saa 06:10
Yasuwe :
0 2

Rayon Sports yari ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2018 iri kubera muri Tanzania, yanyagiwe na AZAM FC ibitego bine kuri bibiri ihita isezererwa muri ¼ cy’iri rushanwa.

Rayon Sports yari yabashije kwitwara neza mu itsinda B izamuka ari iya mbere ikurikiwe na Gor Mahia, ntiyabashije gukomeza muri ½ kuko yastinzwe na AZAM FC ibitego 4-2 kuri uyu wa Mbere.

Umutoza Roberto Oliviera Gons Alvez de Carmo ‘Robertinho’ yari yagerageje gushyira abakinnyi bose bakomeye afite mu kibuga ariko binjizwa igitego cya mbere ku munota wa 18 cya Shaban Iddi Chilunda ku mupira yari ahawe na Frank Raymond Domayo.

Iyi kipe yakiniraga imbere y’abafana bayo yakomeje kotsa igitutu Rayon Sports ibona penaliti ku munota 22 iterwa na kapiteni Aggrey Morris Ambros arayihusha, nyuma y’iminota 10 itsinda igitego cya kabiri n’ubundi cya Shaban Iddi Chilunda ku mupira yari ahawe Ramadhan Yahaya Singano anashyiramo icya gatatu nyuma y’iminota itandatu.

Mbere yo kujya kuruhuka Rayon Sports yatsinze igitego cya myugariro Rwatubyaye Abdul ku mupira yari ahawe na Muhire Kevin. Nyuma y’akaruhuko umutoza yakoze impinduka akuramo Saddam Nyandwi yinjiza Gabriel Mugabo, akuramo na Yannick Mukunzi yinjiza Christ Mbondi kugira ngo ashake ibindi bitego.

Ntibyamuhiriye kuko ikipe yongeye gutsindwa igitego cya kane nabwo cya Shaban Iddi Chilunda wagaragaje ko ari umukinnyi ukomeye cyane azonga ba myugariro barimo Manzi Thierry na Rwatubyaye.

Ku munota wa 82, Manishimwe Djabel yaboneye Rayon Sports igitego cya kabiri ari nacyo cya nyuma cyatsinzwe muri uyu mukino.

Rayon Sports yahise isezererwa mu irushanwa ikurikiye APR FC yari yasezerewe mu matsinda, naho AZAM FC, Simba SC na Gor Mahia zikaba zageze muri ½ aho zigomba gutegereza ikipe iva hagati ya JKU SC na Singida United mu mukino nawo uteganyijwe kuri uyu wa Mbere.

AZAM FC yasezereye Rayon Sports iyinyagiye ibitego bine kuri bibiri
Manishimwe Djabel niwe watsindiye Rayon Sports igitego cya mbere cyatumye amakipe ajya mu karuhuko ari bitatu kuri kimwe
Abakinnyi 11 bari babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza