00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports yanganyije na Gasogi United, Kiyovu Sports yisanga mu makipe arwana no kutamanuka

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura, Habimana Sadi
Kuya 17 Gicurasi 2021 saa 07:26
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports yasoje umukino ari abakinnyi icyenda mu kibuga, yanganyije na Gasogi United igitego 1-1, ariko izamuka iyoboye itsinda B n’amanota icyenda.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 17 Gicurasi 2021, ni bwo hakinwe imikino isoza iyo mu matsinda A na B ya Shampiyona.

Kuri Stade ya Bugesera, Rayon Sports yari yakiriwe na Gasogi United mu mukino wari ufite byinshi uvuze ku makipe yombi dore ko iyari gutsinda, yari kubona itike yo gukomeza mu makipe umunani ahatanira igikombe, ariko ku ruhande rw’ikipe yasuye, yo ikaba yari ikeneye byibuze inota rimwe.

Rayon Sports yabanje guhabwa ikarita itukura kuri Manace Mutatu wanze kujya ku ngobyi agahabwa amakarita abiri y’umuhondo, yafunguye amazamu ku munota wa 81 ku gitego cyatsinzwe na Sugira Ernest kuri penaliti nyuma y’ikosa umunyezamu Mazimpaka André yakoreye kuri Luvumbu Héritier.

Sugira Ernest yishimiye iki gitego acecekesha abari ku kibuga, bimuviramo ikarita ya kabiri y’umuhondo, byatumye Rayon Sports isigara ari abakinnyi icyenda mu kibuga.

Nyuma y’iminota itanu, Gasogi United yabonye penaliti ku ikosa rya Kwizera Olivier, yinjizwa neza na Hassan Kikoyo.

Kunganya uyu mukino byatumye Rayon Sports izamuka iyoboye itsinda n’amanota icyenda mu gihe Gasogi United yagiye mu makipe umunani azarwana no kutamanuka kuko yanganyije amanota umunani na Rutsiro FC ifite umwenda muke w’ibitego.

-  Kiyovu Sports yatsindiwe mu rugo, yisanga mu makipe azarwana no kutamanuka

Biciye kuri Kapiteni wa Rutsiro FC, Nova Bayama wagiyemo asimbuye, iyi kipe yatsindiye Kiyovu Sports iwayo ku Mumena ibitego 2-1, byatumye igira amanota umunani, izamuka mu makipe umunani ya mbere azahatanira igikombe.

Ku munota wa 37, Iraguha Hadji yafunguye amazamu ku ruhande rwa Rutsiro FC, ku mupira yahawe na Kwitonda Bahati Emilien. Ntibyatinze kuko ku munota w’inyongera mu gice cya mbere, Kiyovu yahise ibona igitego cyo kwishyura kuri penaliti yakorewe Nkoto Karim ku mupira yari ahawe neza na Bonane Janvier.

Nkoto Karim yatsinze igitego cyagaruye Kiyovu mu mukino, amakipe yombi asoza igice cya mbere anganya 1-1.

Mu gice cya kabiri, Kiyovu Sports yakoze impinduka ikuramo Nyirinkindi Saleh na Nkoto Karim basimburwa na Nsengiyumva Mustafa na Ishimwe Kevin.

Mu gihe Kiyovu yakoraga impinduka na Rutsiro FC yakoze impinduka ebyiri, ikuramo Romami Frank na Nkubito Amza, basimburwa na Nova Bayama na Mwiseneza Kevin.

Ibintu byabaye bibi kuri Kiyovu Sports ku munota wa 88 ubwo Nova Bayama yatsindiraga Rutsiro FC igitego cya kabiri nyuma yo gucenga Mbogo Ally na Ngandu Omar maze arekura ishoti rikomeye, Kimenyi Yves ayoberwa aho umupira uciye.

Kiyovu Sports yagumanye amanota arindwi, ijya mu makipe umunani azarwana no kutamanuka nk’uko bimeze kuri Gasogi United yagize amanota umunani (n’umwenda w’ibitego bibiri) iyanganya na Rutsiro FC ifite umwenda w’igitego kimwe.

-  APR FC yasoje imikino yo mu itsinda idatsinzwe mu gihe Bugesera FC ikeneye intsinzi imwe

Mu itsinda A, APR FC yatsinze Gorilla FC ibitego 3-0 mu mukino wabereye mu Bugesera guhera saa Sita n’igice.

Ibitego by’Ikipe y’Ingabo byatsinzwe na Ruboneka Jean Bosco ku munota wa gatanu, Manishimwe Djabel ku wa 37 na Mugunga Yves ku wa 90.

Gutsinda uyu mukino byatumye APR FC isoza imikino yo mu itsinda ifite amanota 18 kuri 18 mu mikino itandatu yakinwe. Gorilla FC, yo yagumanye amanota icyenda ku mwanya wa kabiri.

Undi mukino wabereye i Muhanga, warangiye Bugesera FC itsinze AS Muhanga ibitego 2-0 bya Kwizera Alain na Nyandwi Théophile, igira amanota atandatu ku mwanya wa gatatu mu gihe iyi kipe yo mu Majyepfo igitegereje kubona inota rya mbere.

Aya makipe yombi azongera guhurira mu wundi mukino uteganyijwe tariki ya 20 Gicurasi 2021, uzakinirwa mu Bugesera. Uyu mukino wari kuba ku munsi wa mbere, ariko usubikwa kuko AS Muhanga yari irwaje abakinnyi 10 icyorezo cya COVID-19.

Rayon Sports yanganyije na Gasogi United igitego 1-1 mu mukino wabereye mu Bugesera
Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Gasogi United
Kiyovu yisanze mu makipe arwanira kutamanuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .