Rayon Sports yananiwe kwikura imbere ya Police FC, itsikira mu rugamba rw’igikombe (Amafoto)

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 2 Kamena 2018 saa 06:40
Yasuwe :
1 0

Rayon Sports iri mu rugamba rwo kwisubiza Igikombe cya Shampiyona yegukanye umwaka ushize, kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Kamena, yanganyije igitego 1-1 na Police FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ikomeza gusigara inyuma mu rugamba rw’igikombe.

Iyi kipe itozwa n’Umubiligi Ivan Minnaert, iri gukina imikino y’ibirarane yagize kubera amarushanwa mpuzamahanga, yagiye guhura na Police FC isabwa gutsinda kugira ngo igire amanota 46 isigare irushwa abiri na AS Kigali ya kabiri naho hagati yayo na APR FC ya mbere hasigaremo amanota ane.

Byatumye itangira umukino isatira ishaka igitego, ku munota wa munani ibona amahirwe akomeye ku mupira wari utewe na Mugisha Gilbert ariko umunyezamu wa Police FC, Bwanakweli Emmanuel arahagoboka.

Rayon Sports yakomeje kwiharira mupira, iza kubona Coup franc iterwa na Kwizera Pierrot, Tchabalala akozaho umutwe umupira ugana mu izamu gusa Bwanakweli arirambura awushyira hanze, koruneli yabonetsemo ntiyabyara umusaruro kuko Eric Rutanga yayiteye Manzi Thierry ashyizeho umutwe ujya hanze.

Abakinnyi ba Police FC nabo bokeje igitutu izamu rya Ndayishimiye Eric Bakame, Nsengiyunva Moustapha agerageza uburyo bubiri bwo gutsinda biranga gusa kubera gukomeza gushaka igitego bazamukira rimwe, ku munota wa 37 Kwizera Pierrot abacunga ku jisho atera umupira muremure imbere usangayo Rutanga Eric.

Uyu musore usanzwe ari myugariro wo ku ruhande, yacenze Munezero Fiston aroba n’umunyezamu Bwanakweli Emmanuel ahita yohereza mu rushundura. Mu kwishimira igitego, yafashe umupira bakina awushyira imbere mu wo yambaye, ikimenyetso cyerekana ko umugore we atwite.

Myugariro Rutanga Eric yari afite akanyamuneza nyuma yo gufungura amazamu

Mu gihe abafana bari bakishimira icyo gitego, Shaban Hussein Tchabalala yongeye kugerageza uburyo ashaka gutsinda biranga, Police FC nayo ntiyacika intege ikomeza gushaka icyo kwishyura biza no kuyihira ku munota wa 44, ku mupira Kapiteni Ngendahimana Eric yahawe na Nizeyimana Mirafa hagati mu kibuga, yubura amaso asanga Bakame ahagaze nabi atera ishoti rya kure uhita ujya mu rushundura.

Mu gice cya kabiri, abatoza bombi nta mpinduka bakoze, gusa ku ruhande rwa Rayon Sports, Yannick Mukunzi yaje kugira ikibazo ku munota wa 55 biba ngombwa ko asimbuzwa Muhire Kevin waje ahita arema uburyo bwo gutsinda igitego gusa Bwanakweli abyitwaramo neza.

Bidatinze umutoza Ivan wari ku gitutu cyo gushaka amanota, yongeye gukora impinduka akuramo Irambona Eric yinjiza rutahizamu Ismaila Diarra gusa uburyo bwose bagerageje Bwanakwali wari wahawe amahirwe kubera ibibazo by’imyitwarire mibi Nzarora Marcel usanzwe abanzamo afite, ababera ibamba.

Umunya-Zambia Albert Mphande utoza Police FC na we yakoze impinduka yinjiza Usabimana Olivier asimbuye Nsengiyumva Moustapha ku munota wa 82. Akigera mu kibuga ikipe ye yahise ijya mu byago kuko Munezero Fiston yategeye Kwizera Pierrot mu rubuga rw’amahira, umusifuzi ahita atanga penaliti. Yahawe Tchabalala ngo ayitere gusa umunyezamu Bwanakweli yongera kwerekana ko ibyo yakoze byose bitamugwiririye, ayikuramo neza ndetse umukino urangira ari igitego 1-1.

Kunganya uyu mukino byatumye Rayon Sports iguma ku mwanya wa gatatu ndetse isigara n’inyuma mu rugamba rwo gushaka Igikombe cya Shampiyona.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Mutsinzi Ange, Rutanga Eric, Manzi Thierry, Abdul Rwatubyaye, Mugisha François Master, Mukunzi Yannick, Hussein Tchabalala, Eric Irambona, Mugisha Gilbert na Pierrot Kwizera.

Police FC: Bwanakweli Emmanuel, Munezero Fiston, Mpozembizi Muhammed , Habimana Hussein, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Nizeyimana Mirafa, Ngendahimana Eric, Nshimiyimana Mohammed, Moustapha Nsengiyumva, Isaie Songa na Ndayishimiye Antoine Dominique.

Abakapiteni bombi n'abasifuzi mbere y'umukino
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Police FC
Abakinnnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports
Abasimbura ba Police FC
Kwizera Pierrot wa Rayon Sports ahanganye na Nsengiyumva Moustapha wa Police FC
Mugisha Gilbert nubwo atatsinze ariko yitwaye neza kuri uyu mukino
Mugisha Gilbert witwaye neza ku mukino uheruka wa AS Kigali yari yongeye kugirirwa icyizere n'umutoza
Habimana yasohotse mu kibuga acumbagira
Umukino ugitangira Hussein Habimana wa Police FC yahise agira ikibazo cy'imvune abaganga baramufasha agaruka mu kibuga
Igitego Rutanga Eric yatsinze umuzamu Bwanakweli ntiyabasha gukiza ikipe ye
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cya Rutanga Eric
Yafashe umupira wo gukina awushyira imbere mu wo yambara nk'ikimenyetso cyo kwerekana ko umugore we atwite
Yannick Mukunzi ashimira Mugisha Gilbert ku buryo bwiza yari amaze kurema acenze abakinnyi ba Police FC batatu gusa umupira ujya hanze
Hari aho byageze Police FC yokejwe igitutu cyane, umutoza ahagurutsa abasimbura bose ngo bajye kwishyushya
Igice cya kabiri kimaze umwanya gitangiye, Yannick Mukunzi yicaye hasi yisabira gusimburwa
Kapiteni wa Police FC, Ngendahimana Eric, agerageza gukiza izamu rye ryari ryugarijwe
Kwizera Pierrot agerageza kubuza Muvandimwe Jean Marie Vianney wa Police FC kugera ku mupira
Ndayishimiye Eric Bakame ari mu bakinnyi bafite inararibonye mu kibuga
Rutahizamu ukundwa n'abafana ba Rayon Sports, Tchabalala yahushije penaliti yari guhesha ikipe ye amanota atatu
Songa Isaie wa Police FC agerageza gutambuka kuri Rwatubyaye Abdul wa Rayon Sports
Umunyezamu wa Police FC Bwanakweli Emmanuel abwira bagenzi be uko bahagarara
Umunyezamu wa Police FC, Bwanakweli yagiye arokora ikipe ye kenshi
Umutoza wa Police FC, Albert Mphande, ntiyigeze yicara kuko yabwiraga abakinnyi be ibyo bakosora buri kanya
Umutoza wa Police FC wungirije, Nshimiyimana Maurice, bita "Maso" wahoze atoza na Rayon Sports nawe yari yahagurutse
Umutoza wa Rayon Sports Ivan Minnaert areba ibyo abakinnyi be bari gukora mu kibuga
Abafana ku ruhande rwa Rayon Sports bari benshi cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza