Rayon Sports yananiwe gutsinda pépinière, abafana bataha batabonye Rwigema

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 25 Nzeri 2016 saa 10:06
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports yanganyije ibitego bibiri na pépinière mu mukino wa gishuti wo kwishyura, abafana bari baje bashaka kureba myugariro mushya, Rwigema Yves iyi kipe yakuye muri APR FC bataha batamubonye.

Nyuma yo kwegukana umwanya wa Gatatu mu irushanwa ryateguwe na AS Kigali, Rayon Sports yakinnye umukino wa mbere wa gishuti ishaka gukosora ibitaragenze neza muri iryo rushanwa ariko n’ubundi ntibyayihira kuko yanganyije na pépinière na bwo bigoranye.

Ni umukino wabereye mu Karere ka Kamonyi, ahitwa i Runda, kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Nzeri 29016.

Aya makipe yari yahuye mu kwezi gushize kuri Stade ya Mumena, Rayon Sports inyagira pépinière ibitego 4-1.

Kuri iyi nshuro, iyi kipe itozwa na Kayiranga Baptiste wakiniye akanotoza Rayon Sports mu myaka yashize, yihagazeho ndetse iha akazi katoroshye Masudi Djuma n’abasore be iminota 90 irangira ari ibitego 2-2.

Igice cya mbere cyarangiye pépinière iri imbere n’ibitego 2-1 bya Mike Juuko na Ishimwe Kevin wahoze muri Rayon Sports akaza kwirukanwa mu gihe Rayon Sports yari yatsindiwe na Lomami Frank.

Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yazanye imbaraga ishaka kwishyura ndetse uburyo bubiri yabonye umupira ukubita igiti cy’izamu.

Ku mpinduka zitandukanye umutoza Masudi yakoze, yinjizamo Savio Nshuti Dominique mu minota ya nyuma, zatumye iyi kipe ikomeza kotsa igitutu izamu rya pépinière bigera nubwo myugariro wayo, Waswa Hassan yitsinda igitego ku mupira wari uvuye kuri ’coup franc’ yatewe na Kwizera Pierrot wari na kapiteni kuri uwo mukino.

Kuri iki kibuga kigizwe n’igice kinini cy’igitaka, hari abafana benshi cyane bari baje gushyigikira aya makipe ariko by’umwihariko aba Rayon Sports bari baje bashaka kureba myugariro iyi kipe yakuye muri mukeba APR FC, Rwigema Yves, gusa ntibamubonye kuko atari kuri uyu mikino bitewe n’uko yahawe uruhushya n’iyi kipe rwo kwimuka aho yari asanzwe aba ajya aho bizamworohera mu buzima bushya muri Rayon Sports.

Uretse Rwigema, abafana ntibanabonye rutahizamu wabo, Moussa Camara mu kibuga kuko yagize akabazo k’imvune ku mukino bahuyemo na Kiyovu Sports ubwo bahataniraga umwanya wa gatatu mu irushanwa rya AS Kigali, gusa akaba yari kuri iki kibuga.

Pepiniere ikinisha abana bakiri bato benshi
Abakinnyi ba Pepiniere FC bishimira igitego bari bamaze gutsinda Rayon Sports
Pepiniere yabanje kugora bigaragara ikipe ya Rayon Sports
Kwizera Pierrot yagerageje uburyo bwinshi bw'igitego bukagarurwa n'umutambiko w'izamu
Masudi Djuma ntiyumvaga impamvu ikipe ye idatsinda
Lomami Frank agundagurana n'umuzamu binatuma atsinda igitego
Savio akinjira mu kibuga Rayon Sports yatangiye gusatira Pepiniere bikomeye
Ba myugariro ba Pepiniere FC bitsinze igitego bituma Rayon Sports inganya umukino
Abakinnnyi ba Rayon Sports bishimira igitego bari bamaze gutsinda
Moussa Camara yari ku kibuga ariko ntiyakinnye uyu mukino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza