Kwamamaza

Rayon Sports yakoze imyitozo ya mbere hamwe n’abakinnyi icyenda bashya (Amafoto)

Yanditswe kuya 17-08-2016 saa 13:39' na Manzi Rema Jules


Rayon Sports yiganjemo abakinnyi icyenda bashya ndetse n’umutoza Nshimiyimana Maurice ‘Maso’ waje kungiriza Masoudi, yatangiye imyitozo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ku kibuga cya Mumena, imbere y’imbaga y’abafana bayo biganjemo abamotari.

Ku kibuga cya Mumena aho ikipe y’Urucaca, Kiyovu Sports isanzwe ikorera imyitozo, kuva saa moya n’igice zo kuri uyu wa gatatu abafana batari bake bari babukereye baje kwihera ijisho imyitozo ya mbere ya Rayon Sports yitegura umwaka wa 2016-2017 no kureba bamwe mu bakinnyi bashya ikipe yabo yaguze.

Abakinnyi bashya bagaragaye mu myitozo barimo Nova Bayama wavuye muri Mukura VS, Senyange Yvan, Lomami Frank, Nahimana Shasir wavuye muri Vital’o, Ishimwe Issa Zapi wakinaga muri Sunrise FC, Nigimbere Fabrice wavuye muri Gasabo FC n’abakinnyi batatu Rayon Sports ivuga ko yazamuye mu ikipe y’abana iba i Nyanza barimo Cyimana Willy Hamza, Idrissa Nsengiyumva na Hakizimana Hassan.

Icyatunguye benshi ni ukubona umutoza Nshimiyimana Maurice ‘Maso’ byavugwaga ko yamaze gusinyira Gicumbi FC wagaragaye mu ikipe ya Gikundiro aho agiye kungiriza Masoudi Djuma uheruka kongerererwa amasezerano y’imyaka itatu.

Nova Bayama wahoze akinira Mukura VS akaba yahawe amasezerano y’umwaka umwe, Senyange Yvan na Lomami Frank bombi bahawe amasezerano y’imyaka ibiri.

Iyi myitozo kandi yitabiriwe na Perezida wayo Gacinya Denis wongeye guhamiriza abakunzi ba Rayons ko myugariro Rwatubyaye ukomeje kuvugisha benshi ari umukinnyi wabo kandi azabakinira muri shampiyona y’umwaka utaha.

Yatangaje ko uretse Kwizera Pierrot watanze impamvu zuko atabonetse, abandi bakinnyi bose bashobora guhanirwa gukererwa akazi nk’uko amasezerano abiteganya.

Yagize ati "Twatangiye imyitozo kandi byagenze neza. Hari abakinnyi bataje ariko bamenyeshejwe ko akazi katangiye. Ubwo ibindi twabireba dukurikije igihe bazazira kuko hari n’ibihano biteganyirijwe umukinnyi utinda kugera mu myitozo. Nta makuru yabo dufite uretse Pierrot uri i Burundi wasobanuriye umutoza impamvu ataje."

Amakuru amaze iminsi avugwa kuri myugariro iyi kipe iheruka kugura muri APR FC, Rwatubyaye Abdoul ko yaba yaramaze kwerekeza ku mugabane w’i Burayi ndetse atagikiniye Rayon Sports, Gacinya yavuze ko uyu ari umukinnyi wabo.

Ati "Umukinnyi ni uwacu kandi dufitanye amasezerano. Sinumva uburyo hari aho yajya gukina atabibwiye ubuyobozi kandi amasezerano ye amwemerera kuba twamurekura nta mananiza."

Bamwe mu bakinnyi bakomeye batagaragaye mu myitozo ya mbere y’iyi kipe, harimo umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame, Niyonzima Olivier Sefu na Irambona Eric bari ku kibuga ariko ntibakorane n’abandi, Kwizera Pierrot, Ismaila Diarra na Rwatubyaye Abdoul bo ntibagaragaye.

Umurundi Nahimana Shasir (mu mwambaro w'ikipe y'u Burundi, Intamba ku rugamba)mu myitozo ye ya mbere muri Rayon Sports
Perezida wa Rayon Sports, Gacinya Denis areba abasore b'ikipe ayoboye mu myitozo
Abakinnyi ba Rayon Sports mu myitozo yo kunanura imitsi
Abakinnyi ba Rayon Sports mu myitozo ya mbere itegura shampiyona
Dominique Nshuti Savio(ibumoso) na Djabel Imanishimwe mu myitozo
Senyange Yvan(uwa kabiri ibumoso) na Lomami Frank(wambaye numero 22) mu myitozo
Myugariro Senyange Yvan yasinye imyaka ibiri muri Rayon Sports
Abakinnyi bashya, uva ibumoso ni Nova Bayama, Lomami Frank, Shasir,Ishimwe Zapi , Idrissa Nsengiyumva, Hakizimana Hassan ,Nigimbere Fabrice, Senyange Yvan na Cyimana Willy Hamza
Niyonkuru Olivier Sefu(ibumoso) yagaragaye ku kibuga ariko ntiyakoze imyitozo
Mbere yo gutangira imyitozo babanje kwiragiza Imana
Nova Bayama(iburyo) na Savio Nshuti Dominique mu myitozo
Bakoze imyitozo isanzwe yo kunanura imitsi, nta mupira bakoresheje
Uhereye iburyo, Perezida Gacinya Denis, Lomami Jean, Maso na Masoudi Djuma baganira
Abamotari bari babukereye baje guha ijisho imyitozo ya Rayon Sports

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved