Rayon Sports yakoreye imyitozo ya mbere ku kibuga gishya yubakiwe (Amafoto)

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 6 Ukwakira 2017 saa 08:43
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya mbere Rayon Sports yakoreye imyitozo ku kibuga cyayo kiri mu Nzove yubakiwe n’uriganda rwa Skol, abatoza bemeza ko ari intangiriro y’ibyishimo abakunzi b’iyi kipe bagomba kwitega muri uyu mwaka.

Iyi kipe itarabona iki kibuga cyuzuye gitwaye ka miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda,,yakoreraga imyitozo kuri Stade Munena yakodeshaga n’ikigo cya Saint Andre agera ku bihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi. Byongeye, yayisangiraga na Kiyovu Sports. Yakoraga imyitozo saa tatu za mu gitondo mu gihe imikino ya shampiyona iba ku masaha y’umugoroba.

Kuwa Gatanu tariki 29 Nzeri 2017 nibwo iyi kipe yatashye ku mugaragaro ikibuga gishya cy’ubwatsi bwiza yubakiwe n’umuterankunga wayo, mu muhango wari wanitabiriwe na Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne n’abandi bayobozi bakuru mu gihugu.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo yakoreyeho imyitozo ya mbere yatangiye saa 15h30”.

Iyi myitozo yagaragayemo abakinnyi bose uretse Bimenyimana Bonfils Caleb wagiye i Burundi mu bibazo by’umuryango we, Nova Bayama wavunitse ndetse na Muhire Kevin wivumbuye kubera kutumvikana n’abayobozi.

Umutoza Olivier Karekezi urimo gutegura umukino ukomeye w’umunsi wa kabiri wa shampiyona agomba guhuramo na Kiyovu Sports tariki 15 Ukwakira yatangaje ko iki kibuga yacyishimiye cyane kandi nta mpungenge afite z’uko ari icy’ubwatsi busanzwe mu gihe imikino myinshi bayikinira ku bwatsi bw’ubukorano.

Yagize ati “Ni ikibuga cyiza. Ubu nibura dufite ikibuga cyacu kitwemerera gukora imyitozo isaha iyo ariyo yose dushatse ; Byatugoraga gukora mu gitondo kandi imikino iba nimugoroba. Kuba iki kibuga ari ubwatsi busanzwe kandi dukinira cyane ku bwatsi bw’ubukorano nta mpungenge kuko na Stade Amahoro tuyikiniraho kandi tugatsinda.”

Yakomeje avuga ko bitewe n’uko mu Nzove ari kure agereranyije n’ibice bya Remera, Nyamirambo, Kimironko, abakinnyi benshi babamo ariko avuga ko agiye kuganira nabo ku buryo bazajya ebaza mberi y’igihe imodoka y’ikipe ikabafata ku mihanda kugira ngo bagabanye amafaranga y’amatike.

Myuma y’imyitozo yo kuri uyu wa Gatanu abakinnyi baboneyeho gusangira n’abafana benshi cyane bari baje kubashyigikira mu birori byabereye hafi y’ikibuga, aho Skol yabateganyirije.

Imodoka yabazanye ibagejeje ku kibuga gishya
Usengimana Faustin na Nahimana Shasir baganira
Irambona Eric yinjiye yumva umuziki
Bashunga Abouba yinjira ku kibuga na bagenzi be
Abakinnyi ba Rayon Sports mu myitozo ya mbere ku kibuga gishya
Yannick Mukunzi na Usengimana Faustin areba mwene wabo, Rutanga Eric akora imyitozo yo kongera imbaraga
Mugisha Gilbert, Rayon Sports yaguze muri Pépinière FC
Visi Perezida wa Rayon Sports, Rutagambwa Martin
Abafana bari benshi bicaye hejuru bareba imyitozo, bananywa
Abakinnyi barimo kwambara
Abatoza ba Rayon Sports bishimiye ikibuga gishya babonye cy'imyitozo
Bakoze imyitozo itandukanye
Gakwaya Olivier yakoranye imyitozo n'abakinnyi kugeza irangiye
Tidiane Kone, Kwizera Pierrot na Ismaila Diarra mu myitozo
Umunyamabanga wa Rayon Sports, Olivier Gakwaya mu myitozo
Usengimana Faustin mu myitozo yo kongera imbaraga
Yannick Mukunzi yari afite akanyamuneza ku maso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza