Rayon Sports yakomeje kwitegura Al Hilal idafite umutoza mukuru wari wagiye kugurirwa imodoka (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 26 Nyakanga 2019 saa 07:33
Yasuwe :
0 0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, Rayon Sports yakomeje kwitegura umukino ubanza izakiramo Al-Hilal Club yo muri Sudani mu ijonjora ribanza rya CAF Champions League, imyitozo itagaragayemo umutoza mukuru Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo wari wagiye gushakirwa imodoka.

Iyi myitozo yabereye mu Nzove, yagaragayemo Michael Sarpong wageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu nyuma y’uko byavugwaga ko agiye kwerekeza muri Orlando Pirates yo muri Afurika y’Epfo ntacyo bitanze.

Mazimpaka André wari wasabye ko ava muri Rayon Sports kubera ko adashaka kwicara ku ntebe nyuma y’igurwa rya Kimenyi Yves, na we yagaragaye muri iyi myitozo, afatanya n’uyu munyezamu mugenzi we hamwe na Bikorimana Gérard dore ko kugeza ubu Rayon Sports nta mutoza w’abazamu ifite nyuma y’uko Ikamba Lemis ‘Nkunzingoma Ramdhan’ agiye muri Police FC.

Rutahizamu w’umunya-Nigeria, Samuel Ifeanyi Nwosu Chukwudi yari ameze neza mu myitozo ari kumwe n’abandi bakinnyi bashya baguzwe n’iyi kipe nka Bizimana Yannick, Iranzi Jean Claude na bagenzi babo.

Mugheni Kakule Fabrice uri mu bahataniye Igihembo cy’Umukinnyi w’Umwaka muri Rayon Sports hamwe na Ulimwengu Jules byavugwaga ko yifuzwa na APR FC, bombi bari bameze neza mu myitozo yo kuri uyu wa Kane yakoreshejwe n’umutoza mushya wungirije, Kirasa Alain wavuye muri Kiyovu Sports, aho yafatanyaga na Mwiseneza Djamal wongerera ingufu abakinnyi.

Umutoza mukuru, umunya-Brésil Robertinho, wasinye umwaka umwe kuri uyu wa Gatatu, ntabwo yakoresheje imyitozo y’uyu munsi kuko yari yagiye gushakirwa imodoka n’Ubuyobozi bw’ikipe nk’uko IGIHE yabitangarijwe n’Umvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul wavuze ko nta kabuza umutoza azakoresha imyitozo kuri uyu wa Gatanu.

Nkurunziza yabwiye IGIHE kandi ko ba rutahizamu babiri b’abanya-Mali Rayon Sports izazana, bombi bagitegerejwe, aho Oumar Sidibé azagera mu Rwanda ku wa Gatandatu mu ijoro mu gihe Mohamed N’Diaye we azahagera tariki ya 30 kuko afite ubukwe.

Rayon Sports yagombaga kwerekeza muri Tanzania ikahakorera umwiherero w’iminsi itanu wari gukinirwamo imikino ibiri ya gicuti n’amakipe arimo Yanga SC, ariko wamaze gukurwaho, aho kuri ubu iri gushaka indi mikino mpuzamahanga ya gicuti.

Gikundiro yatwaye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda mu mwaka ushize w’imikino, izakira Al-Hilal Club (Omdurman) mu mukino ubanza uzakinwa hagati ya tariki ya 9 n’iya 11 Kanama mu gihe uwo kwishyura uzaba nyuma y’ibyumweru bibiri.

Umunyezamu Kimenyi Yves na Bikorimana Gerard mu myitozo yo kuri uyu wa Kane
Kimenyi Yves ni we wakoreshwaga nk'umunyezamu wa mbere mu mikino ya CECAFA Kagame Cup iheruka kubera mu Rwanda
Mazimpaka André wari wasabye kuva muri Rayon Sports, yagarutse mu myitozo nyuma yo kumvikana n'ubuyobozi
Myugariro Rugwiro Herve ni umwe mu bahagaze neza muri iyi minsi
Rutahizamu w'Umunya-Ghana Michael Sarpong yakoze imyitozo nyuma y'uko ageze i Kigali kuri uyu wa Gatatu mu ijoro
Bizimana Yannick mu myitozo yo kuri uyu wa Kane
Umutoza mushya wungirije, Kirasa Alain akinana na kapiteni w'ikipe Rutanga Eric
Ulimwengu Jules byavugwaga ko yifuzwa na APR FC ni umwe mu bameze neza muri Rayon Sports
Myugariro w'iburyo Iradukunda Eric Radu akurikiye umupira
Rutahizamu Michael Sarpong wongeye ku rutonde ruzakina CAF Champions League mu minsi ishize, atera ishoti
Ulimwengu akinana n'abarimo Commodole Olokwei na Radu
Iranzi Jean Claude atera umupira mu myitozo yo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane
Myugariro Ndizeye Samuel wavuye mu Burundi, afunga umupira mu gihe Ulimwengu yamusatiraga
Mwiseneza Djamal ushinzwe kongerera abakinnyi ingufu
Mugheni Fabrice mu kirere yishyushya mbere yo gutangira gukora ku mupira
Rutahizamu w’Umunya-Nigeria, Samuel Ifeanyi Nwosu Chukwudi utarashyizwe mu bakina Champions League na we anyuzamo agashimisha abafana mu myitozo
Michael Sarpong, Habimana Hussein, Kimenyi Yves na bagenzi babo bakata mu makona
Myugariro Iragire Saidi wavuye muri Mukura, yakinnye imikino ine ya Rayon Sports muri CECAFA Kagame Cup
Radu akata mu makona mu gihe Sekamana Maxime, umunyezamu Nsengiyumva Emmanuel na bagenzi babo bari biteguye gukurikira
Kirasa Alain ni we wakoresheje imyitozo kuri uyu wa Kane
Kirasa wari umutoza mukuru wa Kiyovu Sports, yagizwe uwungirije muri Rayon Sports ku wa Kabiri
Kirasa aganira na Kimenyi Yves mu myitozo yo kuri uyu wa Kane
Rutahizamu mushya w’Umunya-Nigeria, Samuel Ifeanyi Nwosu Chukwudi atera ubuse na Michael Sarpong ukomoka muri Ghana
Rayon Sports ikomeje kwitegura Al-Hilal Club muri CAF Champions League

Amafoto: Usanase Anitha


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza