Rayon Sports yakiriwe n’amagana y’abafana i Kanombe (Amafoto)

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 12 Gashyantare 2017 saa 10:01
Yasuwe :
1 0

Nyuma y’intsinzi y’ibitego bine Rayon Sports yakuye muri Sudani y’Epfo mu Mujyi wa Juba itsinze Wau Salaam yo muri iki gihugu mu mikino ubanza wa CAF Confederation Cup,yagarutse mu Rwanda yakirwa n’imbaga y’abafana bafunze umuhanda uva ku kibuga cy’indege kugera i Remera kubera ubwinshi bwabo.

Rayon Sports yerekeje muri Sudani y’Epfo kuri uyu wa Gatanu ikakirwa neza n’ingabo z’u Rwanda zagiye kubungabunga amahoro muri iki gihugu ndetse n’uyu munsi mbere yo kwinjira mu kibuga zikaba zongeye kwakira abakinnyi baranasangira.

Iyi kipe ya Masoudi Djuma yageze i Kigali saa moya n’igice zo kuri iki Cyumweru nyuma y’intsinzi y’ibitego bine byose byabonetse mu gice cya kabiri cy’umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu.

Mu mukino yanyagiyemo Wau Salaam, amazamu yafunguwe ku munota wa 54 na Dominique Nshuti Savio, kuwa 68 Kwizera Pierrot ashyiramo icya kabiri nyuma y’iminota umunani Nova Bayama ashyiramo icya gatatu ndetse no ku munota wa 90 Moussa Camara ashyiramo agashinguracumu.

Ku kibuga cy’indege ubwo iyi kipe yakirwaga, hari abafana benshi bari batonze imirongo, abakinnyi bakanyura hagati bashimirwa bahabwa indabo.

Umutoza Masoudi Djuma yavuze ko akazi gasigaye ariko gakomeye ko guha ibyishimo abafana mu mukino wo kwishyura. Yavuze ko ikipe ikigera i Juba yagowe n’ikirere kubera ubushyuhe ari nayo mpamvu igice cya mbere cyarangiye nta gitego hanyuma mu gice cya kabiri abakinnyi bamaze kubona uburyo Wau Salaam ikina bahinduye imikinire baratsinda.

Perezida w’Umuryango wa Rayon Sports, Kimenyi Vedaste, yashimiye ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani uburyo zabakiriye, yaba aho bagiye hose, mu myitozo n’ibindi.

Yavuze ko mbere y’umukino zabanje gusangira n’abakinnyi zibabwira ko ziri mu gihugu u Rwanda rwubashywemo bityo bakwiye kwitwara neza.

Umukino wo kwishyura hagati y’aya makipe yombi ugomba kuba ku Cyumweru tariki 19 Gashyantare kuri Stade Amahoro i Remera aho Rayon Sports ifite amahirwe menshi yo gukomeza mu cyiciro gikurikiraho kuko Wau Salaam isabwa nibura kuba yatsinda ibitego 5-0 kugira ngo ibe yayisezerera.

Abakinnyi ubwo basohokaga mu kibuga cy'indege
Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame ahabwa indabo n'umufana
Abouba Sibomana ni umwe mu bakinnyi basohotse mbere
Eric Irambona wambaye ingoferi ibyishimo byari byamusaze
Batunguwe n'ubwinshi bw'abafana basanze ku kibuga cy'indege
Abakinnyi ubwo basohokaga mu kibuga
Umunyamabanga wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, Perezida wayo Gacinya Denis na Perezida w'Umuryango, Kimenyi Vedaste, ubwo bari bageze ku kibuga cy'indege
Umutoza Masoudi Djuma asuhuza abafana
Kwizera Pierrot watsinze igitego kimwe muri bine ikipe ye yabonye ashimirwa n'abafana
Bamukoze mu ntoki nyuma yo kwitwara neza
Abafana bazamuye amaboko baririmba indirimbo zisingiza ikipe yabo
N'abayobozi bo muri Rayon Sports nabo babigenje batyo
Baje bitwaje indangururamajwi n'ingoma
Bacinye umudiho karahava
Abakinnyi ubwo binjiraga mu modoka yabakuye i Kanombe
Abafana bari baje bitwaje indabo
Binjira mu modoka yabakuye ku kibuga cy'indege ibajyana i Remera aho bakiriwe
Ngarambe wahoze ari Perezida w'Umuryango wa Rayon Sports (hagati) nawe yari yaje kwakira ikipe
Nahimana Shassir wabanje ku ntebe yabasimbura yagaragazaga akanyamuneza
Moto zari zuzuye umuhanda uva ku kibuga cy'indege i Kanombe ujya i Remera
Abadahigwa Fan Club nayo yari ihari
Nta kindi kinyabiziga cyatambukaga ubwo aba bafana bari bari kuva i Kanombe
Abafana baherekeje ikipe kugeza n'aho yagiye kwiyakirira
Bamanitse intoki enye zigaragaza ibitego yatsinze
Umuhanda abafana ba Rayon Sports nibo bari bawigaruriye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza