Rayon Sports yakiriwe bidasanzwe n’Abanyarwanda i Maputo (Amafoto)

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 16 Mata 2018 saa 03:08
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports ihagarariye u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation yageze i Maputo muri Mozambique aho ifite umukino wo kwishyura na Costa do Sol yakirwa n’Abanyarwanda benshi bari bambaye imyenda y’umweru n’ubururu bitwaje n’ibyapa byerekana urukundo bafitiye iyi kipe.

Nyuma y’amasaha hafi 11 mu ndege, Rayon Sports yageze i Maputo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere aho yasanze itegerejwe n’abafana benshi cyane basanzwe bakorera ibikorwa bitandukanye muri Mozambique.

Bari baje bambaye ibirango by’iyi kipe ndetse bitwaje n’ibyapa byanditseho amagambo atandukanye yo kuyigaragariza urugwiro no kuyiha ikaze muri iki gihugu.

Rayon Sports izakina umukino wayo ku wa Gatatu ikaba yari yitwaye neza mu mukino ubanza i Kigali aho yatsinze Costa do Sol ibitego bitatu ku busa.

Irasabwa kudatsindwa ibitego birenze bibiri ikazahita ijya mu matsinda ya CAF Confederation ikazaba ibaye iya mbere mu mateka y’u Rwanda igeze muri iki cyiciro mu marushanwa Nyafurika.

Abakinnyi 18 Rayon Sports ijyana muri Mozambique

Abazamu: Ndayishimiye Eric, Ndayisenga Kassim

Ba myugariro: Faustin Usengimana, Mutsinzi Ange, Mugabo Gabriel, Nyandwi Saddam, Eric Rutanga, Manzi Thierry

Abakina hagati: Kevin Muhire, Niyonzima Olivier Sefu, Yannick Mukunzi, Mugisha François, Djabel Manishimwe, Yassin Mugume

Ba rutahizamu: Shassir Nahimana, Shaban Hussein Tchabalala, Ismaila Diarra na Christ Mbondi

Ikipe imaze kuhagera buri wese yifuzaga gufata ifoto y'urwibutso
Abafana bafata ifoto y'urwibutso ku birango bya Rayon Sports
Abafana bari baje ku bwinshi kwakira ikipe bakunda bambaye n'ibirango byayo
Abakinnyi baruhuka bavuye mu ndege
Bamwe mu bayobozi baje kwakira Rayon Sports
Ibyishimo byari byose ikipe itarahagera ubwo bari bayitegereje
Uyu we yerekanaga ko Costa do Sol bazongera kuyitsinda bitatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza