Rayon Sports yajuririye icyemezo cyo kwishyura Minnaert, yiteguye kugera muri FIFA

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 9 Kanama 2019 saa 03:45
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kwandikira Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, bujuririra icyemezo giherutse gufatwa n’Akanama nkemurampaka karyo, kategetse iyi kipe kwishyura agera bihumbi $35.5 uwahoze ari umutoza wayo Ivan Minnaert wirukanywe binyuranyije n’amategeko.

Nyuma y’uko Rayon Sports itishimiye uyu mwanzuro wafashwe mu mpera z’ukwezi gushize, yandikiye FERWAFA ijurira kuko ngo ibona yarirukanye Minnaert abikwiye kuko yari yakubise Hategekimana Corneille wari umwe mu batoza b’ikipe mu mwaka ushize.

Rayon Sports ivuga ko amasezerano y’ubwumvikane yabaye hagati ya Minnaert na Rayon Sports kugira ngo ahabwe ibihumbi $15, aho yasigawemo ibihumbi $7,500 yateshejwe agaciro ndetse akanama ka FERWAFA gashinzwe gukemura amakimbirane kakaba karitabaje amategeko agenga umurimo mu Rwanda kandi yo yaratanze akazi gasanzwe.

Muri iyi baruwa y’ubujurire, Rayon Sports ishinja Akanama nkemuramakimbirane muri FERWAFA kubogama no gukoresha amarengamutima ubwo yacaga uru rubanza mu gihe itahaye agaciro indishyi Rayon Sports yasabye.

Iyi kipe yasabye ko ubujurire bwayo bwemerwa, icyemezo cyari cyafashwe mbere kigateshwa agaciro no kugena indishyi yari yasabye mbere.

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane, umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yavuze ko iyi kipe yemera kwishyura ibihumbi $7,500 yari yasigaye mu bihumbi $15,000 yagombaga kwishyura Ivan Minnaert mu mwaka ushize.

Ati” Twatanze ubujujrire uyu munsi [ejo hashize]. Twasanze akanama ka FERWAFA karabogamye. Nibiba ngombwa ko tujya no muri FIFA tuzajyayo.”

Mu mafaranga asaga Miliyari 1.3 Frw iyi kipe yerekanye izakoresha mu mwaka utaha, ntabwo hagaragayemo asaga milyoni 32.5 Frw yo kwishyura umutoza Ivan Minnaert kuko Rayon Sports yizeye gutsinda uru rubanza nk’uko bagarutsweho n’ubuyobozi bwayo.

Rayon Sports yajuririye icyemezo cyo kwishyura Ivan Minnaert asaga miliyoni 32.5 Frw
Umuyobozi wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yavuze ko biteguye kugera no muri FIFA ku kibazo cya Ivan Minnaert

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza