00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports yaguze Mushimiyimana wakiniraga APR FC

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 6 Kanama 2021 saa 01:46
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha Mushimiyimana Mohammed ukina mu kibuga hagati, uheruka kurekurwa na APR FC.

Mushimiyimana nta kipe yari afite nyuma yo kurekurwa na APR FC mu mpera z’umwaka w’imikino wa 2020/21 kubera ko atabonye umwanya uhagije wo gukina.

Umwe mu b’imbere muri Rayon Sports, yabwiye IGIHE ko Mushimiyimana ari umukinnyi wayo mushya ku masezerano y’imyaka ibiri.

Mushimiyimana w’imyaka 28 ku byangombwa akiniraho, yakiniye AS Kigali hagati ya 2012 na 2015.

Mu mpeshyi ya 2015 ni bwo yerekeje muri WKW ETO FC Győr yo muri Hongrie, ayikinira umwaka umwe mbere yo kugaruka mu Rwanda agakinira Police FC imyaka itatu mu gihe yakiniye APR FC hagati ya 2019 na 2021.

Yabaye umukinnyi wa gatanu mushya uguzwe na Rayon Sports nyuma ya Mugisha François ’Master’, Byumvuhore Trésor, Mico Justin na Muvandimwe Jean Marie Vianney.

Kuri ubu, Rayon Sports ikomeje ibiganiro n’abandi bakinnyi barimo Songayingabo Shaffy watandukanye na AS Kigali ndetse na Niyonzima Olivier ’Seif’ uheruka kwirukanwa na APR FC.

Nyuma y’uko abafana b’iyi kipe bakusanyije miliyoni 2,2 Frw yo kwishyura Nishimwe Blaise ngo ayigumemo nubwo yifuzwa cyane na APR FC, kuri ubu batangiye gukusanya andi azagurwa undi mukinnyi bivugwa ko gusubirana Niyonzima ’Seif’ ari cyo cyihutirwa.

Rayon Sports izatozwa na Masudi Djuma, ntiyagaragaye cyane ku isoko ry’abakinnyi nk’uko andi makipe yabikoze kare, gusa iracyafite igihe kuko rizafunga ku wa 15 Ukwakira 2021.

Iyi kipe yabaye iya gatandatu mu mwaka ushize w’imikino, isanzwe ikinisha abanyamahanga ndetse Komite Nyobozi ya FERWAFA iherutse kwemeza ko guhera muri Shampiyona ya 2021/22 izatangira ku wa 16 Ukwakira, buri kipe yemerewe kugira abanyamahanga batanu mu bakinnyi bifashishwa ku mukino. Ubusanzwe bari batatu.

Umunye-Congo Nzinga Héritier Luvumbu, Umunya-Côte d’Ivoire Jean Vital Ourega na mugenzi we Drissa Dagnogo bari mu basoje amasezerano nyuma y’umwaka ushize w’imikino.

Mushimiyimana Mohammed wakinaga muri APR FC ni umukinnyi mushya wa Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .