00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports yaguze Mico Justin

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 14 Nyakanga 2021 saa 02:14
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports yamaze gusinyisha rutahizamu Mico Justin wakiniraga Police FC, wahawe miliyoni 10 Frw ku masezerano y’imyaka ibiri.

Mico Justin nta masezerano agifitanye na Police FC nyuma yo gusoza imyaka ibiri yari yasinye mu 2019, ubwo yari avuye muri Sofapaka FC yo muri Kenya.

Rayon Sports itavugwaga ku isoko cyane kuva Shampiyona irangiye mu mpera z’ukwezi gushize, yaguze uyu mukinnyi ku masezerano y’imyaka ibiri, aho bivugwa ko yahawe miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mico wari mu Ikipe y’Igihugu, yakinnye Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 17, yakiniye Isonga FC na AS Kigali mbere yo kujya muri Police FC yakiniye kugeza mu 2018 ubwo yerekezaga muri Kenya. Muri icyo gihugu yakiniye Sofapaka FC umwaka umwe mbere yo gusubira mu Ikipe y’Abashinzwe umutekano.

Yabaye umukinnyi wa mbere uguzwe na Rayon Sports mu gihe abandi bayivugwamo harimo myugariro Bayisenge Emery wasoje amasezerano muri AS Kigali, Mushimiyimana Mohamed uheruka gutandukana na APR FC, rutahizamu Babuwa Samson watandukanye na Kiyovu Sports ndetse na Niyibizi Ramadhan.

Rayon Sports ifite abakinnyi benshi basoje amasezerano ariko kutagira amafaranga yo kugura abandi bashya no kongerera amasezerano abayasoje biri mu byatumye itinda kugaragara ku isoko.

Mu bayikiniye mu mwaka ushize w’imikino bamaze gutandukana na yo harimo Mugisha Gilbert wagiye muri APR FC na Rugwiro Hervé wagiye muri AS Kigali.

Abandi basoje amasezerano ni Kwizera Olivier, Luvumbu Heritier, Jean Vital Ourega, Sekamana Maxime, Oumar Sidibé, Kayumba Soter, Sugira Ernest, Nshimiyimana Amran, Drissa Dagnogo, Muhire Kevin na Ndizeye Samuel.

Mico Justin wakiniraga Police FC, yerekeje muri Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .