Rayon Sports yaguze imodoka ifite agaciro ka miliyoni 100 Frw (Amafoto)

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 5 Ugushyingo 2018 saa 04:43
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports yaguze imodoka ijyamo abantu 52 ifite agaciro ka miliyoni 100 Frw izakoreshwa mu gutwara abakinnyi n’abatoza mu myitozo no mu mikino ikinira imbere mu gihugu.

Kuri uyu wa Mbere tariki 5 Ugushyingo 2018 nibwo ikipe ya Rayon Sports yerekanye imodoka yo mu bwoko bwa Foton AUV yakozwe n’uruganda rwo mu Bushinwa rwitwa Beiqi Foton Motor Co Ltd yacuruzwaga na Akagera Motors.

Iyi ni imodoka ya kabiri Rayon Sports itunze mu myaka 50 imaze ibayeho kuko yaherukaga iyo yahawe na Perezida Paul Kagame mu 2003, ubu iyo yarashaje.

Umuyobozi wa Rayon Sports, Paul Muvunyi, yabwiye IGIHE ko iyi modoka izishyurwa mu mezi 12, izishyurwa n’iyi kipe n’abafatanyabikorwa bayo.

Ati “Iyi modoka tuyiguze miliyoni 100 zizishyurwa mu byiciro kugera mu Ukuboza 2019. Harimo miliyoni 16 Frw zavuye muri Rayon Sports, miliyoni 34 Frw zigomba kuva muri Radiant Insurance umwe mu bafatanyabikorwa dusanzwe dukorana naho izindi miliyoni 50 Frw zo zizava mu bandi bafatanyabikorwa bacu nka Skol, Airtel, Bonanza Co Ltd n’abandi bo bazajya baduha miliyoni buri kwezi bagahabwa umwanya wo kwamamaza kuri iyi modoka.”

Iyi modoka yasohowe ifite ibara ry’umweru ariko yahise ijyanwa aho igomba gushyirwaho ibyapa byamamaza aba bafatanyabikorwa ba Rayon Sports ikazatangira gukoreshwa iyi mirimo irangiye.

Iyi modoka yari isanzwe ikora gusa abayobozi ba Rayon Sports bizeye ko izabafasha mu ngendo z’ikipe kuko nta kibazo na kimwe ifite.

Byari ibyishimo ku bayobozi ba Rayon Sports bayobowe na Paul Muvunyi (wambaye umwenda utukura)
Abayobozi ba Rayon Sports Muvunyi na Muhirwa Frédéric bishimiye cyane iki gikorwa bagezeho
Claude Muhawenimana uyobora abafana ba Rayon Sports ati 'iki ni igitego'
Iyi modoka yari isanzwe yarakoze, gusa ngo nta kibazo na kimwe ifite
Kapiteni Manzi Thierry yabimburiye abandi bakinnyi kubona iyi modoka
Manzi Thierry yahise ayifotora yoherereza amafoto bagenzi be
Robertinho ati 'Rayon Sports Oyee'
Robertinho na Kapiteni we Manzi Thierry nibo baje gutaha iyi modoka
Visi Perezida wa Rayon Sports, Muhirwa yazanye n'Umutoza Robertinho mu muhango wo gusohora iyi modoka ku isoko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza