Rayon Sports yaguze abakinnyi barindwi birukanwe muri APR FC (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 2 Nyakanga 2019 saa 01:38
Yasuwe :
0 0

Mu buryo busa no kwihimura kuri APR FC yayitwaye abakinnyi bane, Rayon Sports yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’umwaka w’imikino 2018/19, yaguze abakinnyi barindwi muri 16 birukanwe mu Ikipe y’Ingabo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo Rayon Sports yarangizanyije n’abakinnyi barimo Nizeyimana Mirafa ukina hagati na myugariro Rugwiro Hervé birukanwe muri APR FC ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ku masezerano y’imyaka ibiri.

Iyi kipe yatakaje Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Niyonzima Olivier ‘Sefu’ na Manishimwe Djabel bagiye muri APR FC, yumvikanye kandi na Sekamana Maxime, Nshuti Savio Dominique, Nshimiyimana Imran na myugariro w’iburyo, Rusheshangoga Michel.

Rayon Sports iherutse gutandukana na Bashunga Abuba wayisabye gusesa amasezerano bari bafitanye, yamusimbuje uwari umunyezamu wa mbere muri APR FC akaba n’uw’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ Kimenyi Yves, aho we na bagenzi be bashyira umukono ku masezerano yo gukinira Rayon Sports mu masaha ari imbere.

Rayon Sports ifite umukino w’umwanya wa gatatu mu Gikombe cy’Amahoro, aho izahura na Police FC kuri uyu wa Gatatu, ikomeje kwitegura kandi imikino ya CECAFA Kagame Cup izatangira mu mpera z’icyumweru na CAF Champions League ya 2019/20 izatangira muri Kanama 2019.

Gikundiro yari yaraguze abandi bakinnyi barimo Iragire Saidi na Ciza Hussein ba Mukura Victory Sports; Runanira Hamza wa Marines; Ndizeye Samuel wa Vital’O; Commodore Olokwei wavuye muri Ghana na Bizimana Yannick wa AS Muhanga.

Mirafa wamamariye muri Etincelles yageze muri Rayon Sports
Nizeyimana Mirafa yabimburiye abandi bakinnyi bavuye muri APR FC gusinya muri Rayon Sports
Rugwiro ashyira umukono ku masezerano yo gukinira Rayon Sports
Rugwiro yageze muri Rayon Sports nyuma yo kwirukanwa muri APR FC yamazemo imyaka umunani, agatwarana na yo ibikombe icyenda
Myugariro Rugwiro Hervé na we yamaze gusinyira Rayon Sports
Umukinnyi wo hagati wakiniraga APR FC, Imran Nshimiyimana, wasezerewe n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yasinyiye Rayon Sports FC amasezerano y’imyaka ibiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza