Rayon Sports yaciwe miliyoni 32.5 Frw kubera kwirukana Minnaert binyuranyije n’amategeko

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 Kanama 2019 saa 12:07
Yasuwe :
0 0

Akanama nkemuramakimbirane mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, kaciye Rayon Sports akayabo ka miliyoni 32.5 Frw nk’indishyi y’akababaro igomba guhabwa uwari umutoza wayo Ivan Minnaert wirukanwe mu buryo budakurikije amategeko.`

Umubiligi Ivan Minnaert yasinyanye na Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri tariki ya 27 Mata 2018, ariko aza gusezererwa nta nteguza tariki ya 20 Nyakanga 2018, ashinjwa gusagarira Hakizimana Corneille wari ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi.

Minnaert witeguraga kurega Rayon Sports, yemerewe ibihumbi $15, ahabwa igice cya mbere kingana n’ibihumbi $7500 tariki ya 19 Nzeri 2018 binyuze kuri Ecobank ndetse yemererwa kugirwa umuyobozi wa Tekinike, agahabwa amasezerano tariki ya 25 Nzeri.

Nyuma y’uko Rayon Sports itubahirije ibyumvikanyweho n’impande zombi mu magambo hari n’ubutumwa bohererezanyije kuri email, Me. Mulindahabi Olivier uhagarariye inyungu za Minnaert, yatanze ikirego mu Bunyamabanga bwa FERWAFA tariki ya 4 Ukwakira, asaba kurenganurwa k’umukiliya we, ko yahabwa ibirarane by’amezi atahembwe n’indishyi zo kwirukanwa atategujwe.

Mu byo yasabaga, harimo imishahara y’amezi abiri (Nyakanga na Kanama) ingana n’ibihumbi $8000, ibihumbi $4000 byo kumusezerera nk’uko byari bikubiye mu masezerano y’akazi, ibihumbi $20 byo gusesa amasezerano mu buryo bunyuranyije n’amatego, $300 y’agahimbazamusyi k’imikino ibiri ikipe yatsinze akiyitoza.

Hari kandi $5,165 y’igice Rayon Sports yari yamusigayemo kuko yayigejeje mu matsinda ya CAF Confederation Cup, $3,750 angana na 5% by’amafaranga Rayon Sports yahawe nyuma yo kugera muri ¼ cya CAF Confederation Cup, ibihumbi $10 y’igihembo cya Avoka na $820 y’itike y’indege ya Kigali-Brussels.

Nyuma yo guterana mu mpera z’ukwezi gushize, Akanama ka Ferwafa gashinzwe gukemura amakirambirane kamaze gusuzuma ibyo uruhande rurega rwavuze, kakanifashisha ingingo zirimo iya 30 mu gika cya mbere n’icya kabiri by’itegeko rigenga umurimo mu Rwanda, kemeje ko ubusabe bwa Ivan Minnaert bufite ishingiro, gategeka Rayon Sports kumwishyura ibihumbi $35,535.

Ivan Minnaert kuri ubu ni umutoza wa Al-Ittihad yo muri Libya.

Ivan Minnaert atoza muri Libya
Minnaer yirukanwe muri Rayon Sports nyuma yo kuyigeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup mu mwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza