Rayon Sports yabatije Gicumbi FC ‘Nyandwi’, Kiyovu Sports ikosora Intare muri ¼ cya Peace Cup (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 Kamena 2019 saa 06:43
Yasuwe :
0 0

Gicumbi FC yongeye guhurira n’akaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, inyagirwa na Rayon Sports ibitego 7-1 mu mukino ubanza wa ¼ cy’igikombe cy’Amahoro wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Iyi kipe yo mu Majyaruguru yaririmbiwe n’abafana ba Gikundiro bayibatije Nyandwi.

Stade ya Kigali ntabwo Gicumbi FC iteze kuzayibagirwa mu nshuro zose izajya iba igiye kuyihuriraho na Rayon Sports. Nyuma yo kuhatsindirwa ibitego 6-1 muri Gashyantare 2017 na 5-2 mu Ukwakira 2016, yongeye gusebera i Nyamirambo, ihatsindirwa ibitego 7-1 kuri uyu wa Kane.

Rayon Sports yihariye uyu mukino kuva utangiye kugera urangiye, aho bakinnyi ba Gicumbi FC barimo Muhumure Omar, Myango Ombeni, Uwiringiyimana Christophe na Manzi Willy Patrick bakinnye barwana ku izamu ryabo ryarimo Shyaka Régis.

Iyi kipe ntabwo yashoboye kwihagararaho igihe kinini kuko yatsinzwe igitego cya mbere ku munota wa 34 w’umukino, aho Mugisha Gilbert yabonye ko abanya-Gicumbi birunze mu rubuga rw’amahina, aterera inyuma, umunyezamu Shyaka Régis ntiyabasha kugera ku mupira.

Habura iminota itatu ngo amakipe yombi ajye mu karuhuko, Nzitonda Eric wazamukanye umupira agasiga abakinnyi ba Rayon Sports, yawuhinduye mu izamu n’ishoti rikomeye, Mazimpaka André awukuramo, usanga Murenzi Patrick awushyira mu nshundura.

Rayon Sports yahise ibakosoza igitego cya Mugheni Fabrice nyuma y’umunota umwe ubwo Mugisha Gilbert yateraga koruneri yasanze Habimana Hussein washyizeho umutwe, umupikora ukora ku mukinnyi wa Gicumbi usanga Mugheni na we atsindisha umutwe ndetse anasaba imbabazi abafana, abo abenshi babihuje no kuba yaravuzwe mu kibazo cya Manzi Thierry washinjwe kugumura bagenzi be, agasezererwa mu ikipe.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku makipe yombi, Ahishakiye Nabil wari wahawe igitambaro cya kapiteni wa Gicumbi FC, asimburwa na Arihokubwayo Jean Claude mu gihe Iradukunda Eric na Mudeyi Suleiman basimbuwe na Nyandwi Saddam na Rutanga Eric ku ruhande rwa Rayon Sports.

Ku munota wa 58, Rayon Sports yabonye igitego cya gatatu gitsinzwe na Ulimwengu Jules ku mupira yahawe na Rutanga. Uyu myugariro wa Rayon Sports na we yatsinze igitego cya kane nyuma y’iminota irindwi, arobye umunyezamu Shyaka Régis.

Banamwana Camarade utoza Gicumbi FC yivuguruje ku mpinduka yakoze, aho ku munota wa 68, yakuyemo Arihokubwayo wari umaze iminota 23 mu kibuga, yinjizamo Mfitumukiza Nzungu. Nyuma y’iminota ine, Rayon Sports yatsinze igitego cya kane cyatsinzwe na Ulimwengu.

Habura iminota ine ngo umukino urangire, Ulimwengu Jules yatsinze ibindi bitego bibiri ku munota wa 86 n’uwa 87 ku mipira yahawe na Mugisha Gilbert na Nyandwi Saddam, Rayon Sports yuzuza ibitego 7-1 mu gihe we yagezaga ibitego bine mu mukino.

Uyu rutahizamu wasoje shampiyona atsinze ibitego 20, kuri ubu amaze gutsinda ibitego bitanu mu gikombe cy’Amahoro mu mikino itatu gusa amaze gukina.

Mu wundi mukino wa ¼ wabaye uyu munsi, Intare FC zatsinzwe na Kiyovu Sports ibitego 3-0 mu mukino wabereye ku Kicukuro. Habamahoro Vincent yatsinzemo ibitego bibiri, ikindi gitego gitsindwa na Ghislain Armel kuri penaliti. Imikino yo kwishyura izaba ku Cyumweru.

Ulimwengu Jules yatsinze ibitego bibiri mu minota ibiri ya nyuma y'umukino
Ulimwegu yatsinze Gicumbi FC ibitego bine muri uyu mukino ubanza wa 1/4
Mugisha Gilbert ashimira Ulimwengu Jules ku gitego cya gatandatu cya Rayon Sports
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira intsinzi ubwo Jules Ulimwengu yatsindaga igitego cya kane cye mu mukino
Umusifuzi Uwikunda Samuel aha umupira Ulimwengu nyuma yo kugeza ku bitego bitatu mu mukino
Ulimwengu watsinze ibitego byinshi muri shampiyona, amaze gutsinda ibitego bitanu mu gikombe cy'Amahoro
Manishimwe Djabel wari wahawe igitambaro cya kapiteni, atera ishoti mu gice cya mbere cy'umukino
Umunyezamu Shyaka Regis yananiwe kugarura umupira watewe na Mugisha Gilbert
Shyaka Regis ajya gutora umupira mu izamu ubwo wari ugeze mu nshundura
Mugisha Gilbert yishimira igitego cya mbere cya Rayon Sports
Shyaka Regis ntiyiyumvishaga uburyo bagenzi be bari bahagaze
Gicumbi FC yishyuye igitego habura iminota itatu ngo igice cya mbere kirangire
Murenzi Patrick yishimira igitego cyo kwishyura yatsindiye Gicumbi FC
Umutoza Banamwana Camarade yahise yunama ashimira Allah nyuma yo kwishyura igitego
Banamwana yahetse ku mugongo Nzitonda wahinduye umupira wavuyemo igitego
Manzi Willy wa Gicumbi FC aserebeka, agakura umupira ku kirenge cya Mugisha Gilbert wasimbutse
Mugheni Fabrice atsinda igitego cya kabiri cya Rayon Sports n'umutwe mbere y'uko amakipe yombi ajya kuruhuka
Shyaka Regis ntiyashoboye kugera ku mupira watewe na Mugheni, uruhukira mu izamu
Mugheni Fabrice yishimiye igitego azamura amaboko, aho yasabye imbabazi abafana ba Rayon Sports
Gicumbi FC yongeye guhurira n'akaga i Nyamirambo, inyagirwa ibitego 7-1
Manishimwe Djabel na Ahishakiye Nabil ni bo bari abakapiteni ku mpande zombi muri uyu mukino wayobowe na Uwikunda Samuel
Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga
Ababanjemo ku ruhande rwa Gicumbi FC

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza