00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports na AS Kigali ku munsi wa mbere: Uko tombola y’uko amakipe azahura muri Shampiyona yagenze

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 20 Gicurasi 2021 saa 04:03
Yasuwe :
0 0

Tombola y’uko amakipe umunani ya mbere azahura muri Shampiyona y’u Rwanda mu rugendo ruganisha ku gikombe, yasize AS Kigali FC yisanze izahura n’amakipe y’ibigugu mu mikino ibiri ya mbere mu gihe umukino uzahuza APR FC na Rayon Sports FC uzakinwa ku munsi wa gatanu w’iyi mikino.

Kugira ngo haboneke ikipe yegukana igikombe, umunani yabashije kuza ku isonga mu matsinda, azahura hagati yayo; buri imwe ihura n’indi mu mukino umwe. Ni ukuvuga ngo buri kipe izakira imikino irindwi, igize amanota menshi yegukane igikombe.

Izaba iya kabiri izabona itike yo gukina imikino nyafurika ya CAF Confederations Cup mu gihe iya mbere yo izajya muri CAF Champions League.

Tombola y’uko aya makipe umunani azahura yabaye kuri uyu wa Kane hifashishijwe icyuma cyashyirwagamo udupapuro twanditseho amakipe, bijyanye n’ibyatorwaga, hanyuma kigatanga igisubizo ku kipe izabanza kwakira n’izabanza gusura.

AS Kigali FC yisanze izakina imikino ibiri ya mbere n’amakipe y’ibigugu ari yo Rayon Sports FC na APR FC ku munsi wa kabiri.

Rayon Sports FC na APR FC zizakina ku mukino w’umunsi wa gatanu muri irindwi iteganyijwe.

Uko Tombola yagenze:

Umunsi wa mbere:

1. FC Marines vs Rutsiro FC
2. Gorilla FC/Bugesera FC vs Police FC
3. APR FC vs Espoir FC
4. AS Kigali FC vs Rayon Sports FC

Umunsi wa kabiri:

1. Police FC vs FC Marines FC
2. Espoir FC vs Rutsiro FC
3. Rayon Sports vs Gorilla FC/Bugesera FC
4. AS Kigali vs APR FC

Umunsi wa gatatu:

1. FC Marines vs Espoir FC
2. Police FC vs Rayon Sports FC
3. Rutsiro FC vs AS Kigali FC
4. Bugesera FC vs APR FC

Umunsi wa kane:

1. Rayon Sports FC vs Marines FC
2. AS Kigali FC vs Espoir FC
3. APR FC vs Police FC
4. Bugesera FC vs Rutsiro FC

Umunsi wa gatanu:

1. Marines FC vs AS Kigali FC
2. Rayon Sports vs APR FC
3. Espoir FC vs Gorilla FC/Bugesera FC
4. Police FC vs Rutsiro FC

Umunsi wa gatandatu:

1. APR FC vs Marines FC
2. Bugesera vs AS Kigali
3. Rutsiro FC vs Rayon Sports
4. Police FC vs Espoir FC

Umunsi wa karindwi:

1. FC Marines FC vs Bugesera FC
2. APR FC vs Rutsiro FC
3. AS Kigali vs Police FC
4. Rayon Sports FC vs Espoir FC

Iyi mikino izatangira ku Cyumweru ku wa 23 Gicurasi 2021.

Ikipe izegukana igikombe cya Shampiyona izahabwa miliyoni 20 Frw azatangwa na Primus nk’umuterankunga mukuru.

AS Kigali FC izakina imikino ya mbere n'ibigugu
Police FC izahura na APR FC ku munsi wa Kane
Rayon Sports FC izakira APR FC ku munsi wa gatanu
APR FC ifite intego yo kwisubiza igikombe cya shampiyona idatsinzwe nkuko byagenze umwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .