Rayon Sports na APR FC zaciwe amande, umutoza wa Police FC agabanyirizwa ibihano

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 Gicurasi 2019 saa 07:40
Yasuwe :
0 0

Amakipe ya Rayon Sports na APR FC yaciwe amande n’ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, nyuma y’uko abafana bayo bateje imvururu ku mukino uheruka kuyahuza tariki ya 20 z’ukwezi gushize kuri Stade Amahoro.

Ubwo uyu mukino Rayon Sports yatsinzemo APR FC igitego 1-0 cyabonetse mu minota y’inyongera kuri penaliti wari urangiye, abafana ku mpande zombi bari mu ruhande numero 10 na 11, bateranye amacupa n’ibindi bari bafite.

Muri raporo yatanzwe na Nizeyimana Félix wo muri komisiyo ishinzwe umutekano ku wa 24 Mata, yagaragaje ko hari abafana b’impande zombi bashyamiranye baterana amabuye, basunika urugi banasimbuka uruzitiro rwa stade.

Nyuma yo kumva uruhande rwa APR FC dore ko urwa Rayon Sports rutigeze rwitaba muu nshuro ebyiri rwahamagajwe, Komisiyo ishinzwe imyitwarire yafashe imyanzuro igendeye ku ngingo ya 26 n’iya 28 z’amategeko agenga imyitwarire y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda.

Iyi komisiyo yihanangirije amakipe yombi, inayahanisha kwishyura ihazabu y’amafaranga ibihumbi 100 Frw agomba kwishyurwa mu gihe kitarenze iminsi 15, ariko akaba afite iminsi ibiri yo kujurira.

Uretse aya makipe yombi, umutoza wa Police FC, umunya-Zambia Albert Mphande, wari wahawe ibihano by’amezi ane atagera ku kibuga azira gushaka gukubita umusifuzi, yagabanyirijwe ibi bihano nyuma yo kujuririra iki cyemezo, ahanishwa imikino itatu n’ihazabu y’ibihumbi 100 Frw.

Mpande azasiba umukino usoza shampiyona uzahuza Police FC na APR FC tariki ya 1 Kamena ndetse n’imikino ibiri izahuza Police FC na Gicumbi Fc mu ijonjora ribanziriza 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro 2019.

Umukino wa Rayon Sports na APR FC wabaye mu kwezi gushize, wasojwe n'imvururu
Amakipe yombi yaciwe amande bitewe n'imyitwarire y'abafana bayo
Umutoza wa Police FC, Albert Mphande yagabanyirijwe ibihano, ahabwa gusiba imikino itatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza