Rayon Sports na APR FC mu nyungu y’amategeko mashya mbere yo guhurira muri ½

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 15 Nzeri 2016 saa 08:01
Yasuwe :
0 0

Amakipe yageze muri ½ cy’irushanwa ryateguwe na AS Kigali, yarangije kubwirwa ko ashobora kongeramo abakinnyi bashya atari yaratanze mbere, anabwirwa ko abakinnyi bayo bari barahawe amakarita bayakuriweho.

Irushanwa rya As Kigali ½: Tariki ya 15/9/2016- Stade Amahoro

- 15:30: Kiyovu Sports vs Vita Club

- 18:30: APR FC vs Rayon Sports

- Ibiciro: 10 000; 5000; 3000;2000

Ibi bikaba byatangajwe mu gihe kuri uyu wa Kane stade Amahoro iri bube yakira imikino ibiri ikomeye ya kimwe cya kabiri, izabimburirwa n’uwo Kiyovu Sports yazamutse ari iya mbere mu itsinda rya kabiri, izaba yakiriramo Vita Club yabaye iya kabiri mu itsinda rya mbere. Uyu mukino, ukazakurikirwa n’uwo APR FC yo yayoboye itsinda rya mbere izahuriramo na mukeba wayo Rayon Sports.

Nkuko twabitangarijwe na Joseph Nshimiye, Ushinzwe imibereho y’abakinnyi muri AS Kigali yateguye iri rushanwa, hari amategeko mashya bazifashisha mu mikino ya ½, aho abakinnyi bahawe amakarita ayo ari yo yose mu matsinda azakurwaho, mu gihe kandi amakipe yemerewe gukoresha abandi bakinnyi bashya atari yaratanze ku rutonde rwa mbere.

Rayon Sports ishobora kongeramo abakinnyi bashya mbere yo guhura na APR FC

Hejuru y’ibi, bikaba byemejwe ko mu mikino ya ½ hazajya hahita hitabazwa za penaliti mu gihe amakipe arangije umukino anganya, naho ku mukino wa nyuma hakazitabazwa iminota y’inyongera niba amakipe ananiwe kwisobanura mu minota 90.

Uretse izi mpinduka zijyanye n’amakipe, Nshimiye Joseph, yanadutangarije ko batekereje cyane ku bafana ku mikino yo kuri uyu wa Kane.

“Abafana twizeye ko bagiye kuryoherwa n’ibirori kuko twabatekerejeho cyane. Tuzafungura stade saa sita (12:00’) kandi twatekereje ku mutekano wabo ku buryo bwimbitse”.

“Turizeza abafana ko nta kibazo cy’imyinjirize bazahura na byo. Twe ntabwo tuzakora ikosa ryo gucuruza amatike arenze ubushobozi bwa stade. Ibintu byose twabitekerejeho”.

Nshimiye yakomeje avuga ko nka AS Kigali bababajwe n’uko bavuyemo hakiri kare, ariko bakishimira ko nibura irushanwa bariteguye neza aho kugeza ubu ibintu byose biri ku murongo.

Umukino utegerejwe cyane muri iri rushanwa urebye ni uzahuza Rayon Sports na APR FC saa 18:30 ahanini no kubera amakuru yavuzwe ko ikipe ya Rayon Sports yaba yaremeye gutakaza umukino wa Kiyovu Sports mu gushaka guhura na APR FC.

APR FC ntabwo yari yashobora kwinjiza igitego mu minota 270 iheruka guhuriramo na Rayon Sports gusa iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ni yo imaze gutsinda ibitego byinshi muri iri rushanwa rya AS Kigali(8). Aha kandi, ikipe ya Rayon Sports izaba ibura abakinnyi babiri bashoboye gutsinda APR FC ibitego byose uko ari ibitanu iheruka kwinjiza mu izamu rya APR FC (Kasirye Davis 3, Ismaily Diarra 2).

Rugwiro Herve afite akazi gakomeye ko guhagarika ba rutahizamu ba Rayon Sports mu gihe Maxime Sekamana yitezweho byinshi
Abafana batekerejweho cyane ku mukino wo kuri uyu wa kane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza