Rayon Sports mu nkundura yo gusinyisha Olivier Kwizera wakiniye APR FC

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 18 Kamena 2019 saa 04:43
Yasuwe :
0 0

Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, Olivier Kwizera yaba ari mu nzira zerekeza muri Rayon Sports nyuma y’igihe kigera ku mezi arindwi nta kipe afite nyuma yo kwirukanwa na Free State Stars.

Uyu musore w’imyaka 24 uri mu Mujyi wa Kigali, biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Kamena ari bwo yicarana n’ubuyobozi bwa Gikundiro bakaganira uko yayerekezamo akaba yayisinyira amasezerano y’imyaka ibiri ibiganiro biramutse bigenze neza.

Nibaramuka bumvikanye ari busimbure abanyezamu babiri ari bo uwa gatatu Ndayisenga Kassim n’uwa kane Bikorimana Gerard bashobora gutandukana n’iyi kipe nyuma y’uko amasezerano yabo azaba ageze ku musozo nyuma y’igikombe cy’amahoro.

Amafaranga uyu musore yifuza ntarashyirwa ahagaragara mu gihe hataramenyekana niba koko nawe yifuza kuba yakina mu Rwanda dore ko hari amakipe yo muri Afurika y’Epfo akomeje kumushaka.

Kwizera utarabona ikipe nyuma yo kwirukanwa na Free State Stars imushinja umusaruro muke, hagiye havugwa amakipe yagiye amwifuza arimo Bloemfontein Celtic F.C. nayo yo muri Afurika y’Epfo gusa ibiganiro ntacyo byaje gutanga.

Uretse kuba Rayon Sports yarekura abanyezamu babiri isanganywe, uyu musore yaba aje no gusimbura Bashunga Abouba watandukanye n’iyi kipe yambara uburu n’umweru mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri.

Amakuru agera kuri IGIHE yemeza ko iyi kipe yifuza kugumana abanyezamu batatu ari bo Mazimpaka Andre nk’umunyezamu wa mbere, Olivier Kwizera waba uwa kabiri na Biganza iyi kipe yifuza kuzamura wagirwa uwa gatatu dore ko afite amasezerano y’imyaka itanu muri Gikundiro.

Nyuma yo kwegukana igikombe cya Shampiyona, Rayon Sports izahagararira u Rwanda mu mikino ya Caf Champions League, yifuza kongera amaraso mashya mu bakinnyi bayo kugira ngo izarenge muri 1/8 yagezemo umwaka ushize.

Olivier Kwizera asanzwe yitabazwa mu ikipe y'igihugu Amavubi
Yari asanzwe ari umusimbura mu ikipe ya Free Stare Stars

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza