Rayon Sports mu ma-costume, yerekeje muri Tanzania abafana basezeranywa ibyishimo

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 15 Gicurasi 2018 saa 07:15
Yasuwe :
0 1

Abakinnyi ba Rayon Sports berekeje muri Tanzania bambaye ama- costume asa ku nshuro ya mbere, basezeranya abafana kuzabaha ibyishimo bitwara neza imbere ya Young Africans mu mukino wa kabiri wa CAF Confederation Cup.

Iyi kipe yanditse amateka ikaba iya mbere mu Rwanda igeze mu matsinda y’irushanwa Nyafurika, ifite akazi gakomeye kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Gicurasi aho igomba kwisobanura na Young Africans kuri Uwanja wa Taifa.

Ni mu mukino wa kabiri mu matsinda ya CAF Confederation Cup igiye gukina. Uwa mbere ikaba yarawunganyijemo igitego kimwe kuri kimwe na Gor Mahia i Kigali naho Young Africans yo yari yanyagiwe na USM Alger muri Algeria ibitego bine ku busa.

Rayon Sports yahagurutse i Kanombe saa 23:00 mu mwambaro mushya wa costume z’ubururu bwijimye iriho ibirango by’ikipe n’umuterankunga Skol ari nawe wayaguriye abakinnyi, imbere bambariyemo amashati y’umweru.

Kapiteni wungirije, Kwizera Pierrot wari umaze iminsi afite imvune, yatangaje ko babizi neza ko bagiye gukina n’ikipe itoroshye, izaba iri imbere y’abafana bayo kandi benshi ariko asezeranya abakunzi ba Rayon Sports ko bazakora ibishoboka byose bakitwara neza.

Ati “Ubu ndiyumva neza nubwo atari 100%. Young Africans tuzakina ni ikipe ikomeye muri aka karere ariko na Rayon Sports ntiyoroshye. Izaba iri imbere y’abafana bayo, kuri stade nini cyane ariko tugiye kwitwara neza.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, Umutoza Ivan Minnaert yatangaje ko agiye gushaka amanota atatu yiyongera kuri rimwe yakuye kuri Gor Mahia mu mukino wabereye i Kigali gusa ashimangira ko bitazaba byoroshye.

Ati “Ubu biragoye gusesengura Young. Ejo yagiye gukina na Mtibwa Sugar ifite abakinnyi 15 gusa (itsindwa kimwe ku busa), ubushize yagiye gukina na Tanzania Prisons (itsindwa bibiri ku busa).”

Yakomeje agira ati “Icyo twe tugomba gukora ni ukumva ko ku mukino wacu bashobora kuba baje bose kandi bashaka gutsinda kuko amarushanwa aratandukanye.”

Nyuma y’uyu mukino uzaba kuwa Gatatu, imikino izahita isubikwa kubera Igikombe cy’Isi izongere gusubukurwa tariki 17 Nyakanga Rayon Sports yakira USM Alger, tariki 27 Nyakanga iyisure muri Algeria, tariki 17 Kanama isure Gor Mahia i Nairobi isoze imikino y’amatsinda yakira Young Africans i Kigali tariki 28 Kanama.

Amakipe abiri azasoza imikino y’amatsinda ari imbere y’ayandi niyo azahita abona itike yo kujya muri ¼ naho andi asezererwe ariko ahabwe impamba y’ibihumbi 275 by’amadorali ya Amerika (asaga miliyoni 235 Frw).

Abakinnyi 18 Rayon Sports yajyanye muri Tanzania

Ndayishimiye Eric Bakame, Ndayisenga Kassim, Manzi Thiery, Irambona Eric, Mutsinzi Ange Jimmy, Mugabo Gabriel, Kwizera Pierrot, Nyandwi Saddam, Rutanga Eric, Mugume Yacine, Manishimwe Djabel, Muhire Kevin, Bimenyimana Bonfils Caleb, Hussein Tchabalala, Christ Mbondi, Ismaila Diarra, Mukunzi Yannick na François Mugisha.

Abakinnyi bose babanje kwifotoza mbere yo kugenda
Bimenyimana Caleb na Rutanga Eric bafata ifoto y'urwibutso
Ange Mutsinzi Jimmy ari mu bamaze gukina iminota myinshi mu marushanwa Nyafurika uyu mwaka
François Mugisha ukina mu kibuga hagati yabanje gufata ifoto mbere yo kwinjira mu kibuga cy'indege
Myugariro Manzi Thierry uzaba ayoboye ubwugarizi bwa Rayon Sports
Yacine Mugume ukomoka muri Uganda yitegura kwerekeza muri Tanzania
Umutoza Ivan Minnaert yajyanye icyizere cyo kwitwara neza
Umuyobozi w'amatsinda y'abafana Runiga Mike (ibumoso), Umunyamakuru Nkurunziza Jean Paul (hagati) n'umubitsi wa Rayon Sports Muhire Jean Paul mbere yo kwerekeza muri Tanzania
Visi Perezida wa Ferwafa, Habyarimana Matiku Marcel, nawe yaherekeje Rayon Sports muri Tanzania

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza