Rayon Sports izakorera umwiherero i Ngoma ifite umutoza mushya

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Nzeri 2019 saa 04:08
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports igiye kumara iminsi 10 ikorera umwiherero mu karere ka Ngoma mu rwego rwo kwitegura umukino wa FERWAFA Super Cup izahuramo na AS Kigali na Shampiyona izatangira tariki ya 4 Ukwakira.

Rayon Sports yatwaye Shampiyona ya 2018/19 izahura na AS Kigali ku mukino wa Super Cup uzaba tariki ya 1 Ukwakira kuri Stade Amahoro.

Umuvugizi wayo Nkurunziza Jean Paul yabwiye IGIHE ko Rayon Sports igiye kumara iminsi 10 mu mwiherero uzabera mu karere ka Ngoma.

Ati” Nyuma yo gusoza imikino ibanziriza Shampiyona ikarangira tutitwaye neza, tugatsindwa ku mukino wa nyuma w’Agaciro Cup na Mukura ibitego 2-1, tugiye gukomeza kwitegura Umwaka mushya w’imikino wa 2019/20 n’umukino wa Super Cup tuzahuramo na AS Kigali. Ejo ikipe izajya gukorera umwiherero mu karere ka Ngoma, izahamara iminsi 10.”

Akarere ka Ngoma gafitanye ubufatanye na Rayon Sports, aho Ubuyobozi bw’iyi kipe buherutse gutangaza ko kazajya kayiha miliyoni 3.5 Frw ku kwezi, ni ukuvuga miliyoni 42 Frw ku mwaka.

Nkurunziza yavuze ko n’ubwo ibi biganiro by’ubufatanye byabayeho ku mpande zombi, ntaho bihuriye no kuba Rayon Sports igiye gukorera umwiherero i Ngoma.

Ati” Ni byo koko ibyo biganiro byabayeho ndetse biracyakomeza, ariko ntaho buriye nuko tugiye kuhakorera umwiherero. Twahahisemo nk’ahantu hitaruye Umujyi wa Kigali ndetse hari n’ikibuga cy’ubwatsi bw’ubukorano (Synthetique) kimeze nk’icyo tuzajya kwakiriraho.”

Umuvugizi wa Rayon Sports yatangarije IGIHE ko Rayon Sports izajya i Ngoma iyobowe n’umutoza wungirije Kirasa Alain kuko Umuyobozi wa Tekinike, Kayiranga Baptiste azaba ari gukora raporo azashyikiriza Umutoza Mukuru [utaratangazwa] byitezwe ko azasanga ikipe mu Burasirazuba ku wa Gatatu.

Nyuma yo gukina na AS Kigali tariki ya 1 Ukwakira ku mukino wa Super Cup, Rayon Sports izahura na Gasogi United ku munsi wa mbere wa Shampiyona uzakinwa tariki ya 5 Ukwakira kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo saa 15:00.

Rayon Sports igiye gukorera umwiherero i Ngoma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza