Rayon Sports izakinira imikino ibiri muri Tanzania yitegura Al Hilal

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 24 Nyakanga 2019 saa 10:44
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwafashe icyemezo cy’uko iyi kipe izajya gukorera umwiherero w’iminsi itanu muri Tanzania, aho izakina imikino ibiri ya gicuti irimo uzayihuza na Yanga SC mbere yo guhura na Al-Hilal Club mu marushanwa ya CAF.

Rayon Sports izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League ikomeje imyitozo yitegura Al Hilal Club Omdurman yo muri Sudani bazahura mu ijonjora ribanza rizakinwa mu kwezi gutaha.

Umuvugizi w’iyi kipe, Nkurunziza Jean Paul, yabwiye IGIHE ko Rayon Sports izerekeza muri Tanzania mu ntangiriro z’ukwezi gutaha, aho izamara iminsi itanu ikanakina imikino mpuzamahanga ibiri ya gicuti irimo uwo izahuramo na Yanga SC.

Ati "Rayon Sports ifite abakinnyi beza ariko bashya kandi murabizi turi kwitegura Al Hilal. Ubu bari gukora kabiri ku munsi, birirwa mu Nzove bagataha ku mugoroba, ariko ntabwo tuzakomeza kubakoresha imyitozo gusa, turi no kubashakira imikino ya gicuti kuko muri CECAFA icyo twabuze ni ukumenyerana, abakinnyi bo ni beza.”

“Tuzajya muri Tanzania tariki ya 2 z’ukwezi gutaha, tuhakorere umwiherero w’iminsi itanu. Turateganya gukina na Yanga SC tariki ya 4 noneho tariki ya 6 hari n’indi kipe ikomeye ya hariya tuzakina undi mukino mbere y’uko tugaruka i Kigali tariki ya 7 habura iminsi ibiri ngo dukine na Al-Hilal.”

Nkurunziza avuga ko iminsi ibiri izaba isigaye kugira ngo Rayon Sports yakire Al Hilal ntacyo itwaye kuko Dar-es Salam atari kure cyane ya Kigali.

Ku bijyanye n’abatoza muri iyi kipe, Umuvugizi wa Rayon Sports yabwiye IGIHE ko nyuma yo gusinyisha Kirasa Alain nk’umutoza wungirije, ibiganiro bikomeje hagati y’abatoza batatu bashobora kuvamo umwe uba umutoza mukuru.

Ati” Dufite abatoza batatu turi kuganira barimo Robertinho waje uyu munsi, na we hari ibyo tugiye kuganira bitewe n’ibyo twari twumvikanye, hari ibigomba guhinduka noneho tukareba no ku byo twumvikanye n’abo bandi ubundi tukemeza umutoza mukuru wa Rayon Sports, uyu munsi turara tumutangaje.”

Rayon Sports izakira Al Hilal Club mu mukino ubanza uzaba hagati ya tariki ya 9 na 11 Kanama mu gihe uwo kwishyura uzaba hagati ya tariki ya 23 na 25 Kanama muri Sudani.

Rayon Sports izamara iminsi itanu muri Tanzania, ihakinire imikino ibiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza