Iranzi Jean Claude yasinye muri Rayon Sports, Mugisha na Rutanga bongererwa amasezerano

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 Nyakanga 2019 saa 04:37
Yasuwe :
0 0

Iranzi Jean Claude wakinaga muri APR FC yasinye imyaka ibiri muri Rayon Sports, aho yatanzweho miliyoni 3.5 Frw akazajya ahembwa ibihumbi 600 Frw ku kwezi, ndetse ahita yongerwa mu ikipe izakina irushanwa rya CECAFA Kagame Cup.

Iyi kipe ikomeje gusinyisha abakinnyi mu gihe yitegura guhagararira u Rwanda muri CAF Champions League uyu mwaka, ariko nta mutoza ifite nubwo hakomeje kuvugwamo Mathurin Olivier Ovambe utegerejwe i Kigali kuri uyu wa Gatandatu, aho ashobora gusimbura Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho’.

Kuri uyu wa Gatanu iyi kipe yanongereye amasezerano myugariro w’ibumoso Rutanga Eric ndetse anagirwa kapiteni, nyuma yo gutakaza abarimo Manzi Thierry na Manishimwe Djabel bagiye muri APR FC.

Undi wongereye amasezerano ni Mugisha Gilbert, na we wasinye imyaka ibiri nyuma y’uko amasezerano yari afite arangiranye n’umwaka ushize w’imikino, mu gihe kandi byavugwaga ko yari mu bifujwe na APR FC.

Rayon Sports isinyishije Iranzi mu gihe yari yagerageje gusinyisha Nshuti Dominique Savio, bananiranwe yerekeza muri Police FC.

Iyi kipe yambara ubururu n’umweru ikomeje kwitegura imikino ya CECAFA Kagame Cup, aho ku Cyumweru izahura na TP Mazembe mu mukino ubanza wo mu itsinda A uzebera kuri Stade ya Kigali.

Rutanga Eric yongereye amasezerano, agirwa kapiteni
Iranzi Jean Claude yasinye imyaka ibiri muri Rayon Sports
Mathurin Olivier Ovambe ategerejwe i Kigali kuri uyu wa Gatandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza