00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports igiye gusinyana amasezerano na Raja Casablanca yo muri Maroc

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 18 Nyakanga 2021 saa 03:22
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Rayon Sports FC, Uwayezu Jean Fidèle, ari mu ruzinduko rw’iminsi itandatu muri Maroc, aho azasinya amasezerano y’ubufatanye n’ikipe ya Raja Casablanca yo muri icyo gihugu.

Mu rwego rwo kwagura umubano n’andi makipe yabigize umwuga, Perezida wa Rayon Sports FC, Uwayezu Jean Fidèle, azamara iminsi itandatu muri Maroc mu rugendoshuri ruzasinyirwamo amasezerano y’ubufatanye.

Nk’uko iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda yabitangaje ibicishije kuri Twitter, Uwayezu Jean Fidèle azasura amakipe akomeye muri Maroc.

Iti "Umuyobozi wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidèle ari mu ruzinduko rw’iminsi itandatu mu gihugu cya Maroc mu mujyi wa Casablanca, aho biteganyijwe ko ashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Rayon Sports n’ikipe ya Raja Athletic Casablanca."

Yakomeje igira iti "Kuri gahunda kandi, umuyobozi wa Rayon Sports azanasura ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya Mohammed VI Football Academy riherereye mu gace ka Sale ndetse n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Maroc i Rabat."

Uyu muyobozi wa Rayon Sports FC kandi, azareba umukino wa Shampiyona ya Botola Pro uzahuza Raja Casablanca na Renaissance Nahdat Zemamra.

Raja Casablanca ikunzwe na benshi muri Maroc ni yo ibitse igikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo ’CAF Confederation Cup’ cya 2020/21.

Perezida wa Rayon Sports FC, Uwayezu Jean Fidèle amaze iminsi itatu muri Maroc mu rugendo rwitezwemo umusaruro mwiza ku Ikipe abereye umuyobozi
Raja Casablanca izasinyana amasezerano y'ubufatanye na Rayon Sports FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .