00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports aharindimuka; irazira iki ?

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 26 Kamena 2021 saa 09:59
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya mbere mu mateka yayo, Rayon Sports yasoje Shampiyona ya 2020/21 ari iya karindwi, umwanya mubi igize nyuma yo kuba iya gatandatu mwaka w’imikino wa 2010/11. Byapfiriye he?

Rayon Sports ikunzwe na benshi mu Banyarwanda, isanzwe izwi nk’ikipe itwara ibikombe ariko uyu mwaka w’imikino urangiye, uri mu yo yifuza kwibagirwa.

Mu mikino 13 yakinnye muri uyu mwaka wa 2021, Rayon Sports yatsinzemo imikino itatu gusa irimo umwe wa Bugesera FC mu makipe umunani ya mbere, inganya itanu, itsindwa indi itanu.

Isoje kandi uyu mwaka w’imikino itozwa na Kayiranga Baptitse nk’umutoza w’agatagenyo, ni nyuma y’uko uwari umutoza mukuru, Umunye-Congo Guy Bukasa, yasezeye habura imikino ibiri gusa ndetse akaba yarafashe icyo cyemezo mbere yo kukigeza ku buyobozi.

Ubwo Rayon Sports yaherukaga kugira umusaruro mubi uyingayinga uyu ni mu mwaka w’imikino wa 2010/11 ubwo yasorezaga ku mwanya wa gatandatu mu gihe mu 2014/15, yabaye iya gatanu.

Amakuru IGIHE yamanye ni uko Guy Bukasa yafashe icyemezo cyo gutungura ubuyobozi bwa Rayon Sports agasezerera kuko na we ubwo yabonaga ko bigoye ko azongererwa amasezerano.

Ikindi cyatumye kandi uyu Munye-Congo asezera ni uko yabonaga nta kipe afite ku buryo hari n’abakinnyi barimo Nshimiyimana Amran, yageze aho atera icyizere kugeza ubwo yitabaje umukinnyi ukiri muto nka Rudasingwa Prince ku mukino wa APR FC nyamara afite abarimo Sugira Ernest ku ntebe y’abasimbura.

Ntabwo umwaka wari mwiza muri Rayon Sports nyuma y’uko agahimbazamusyi ka miliyoni 5 Frw yatanzwe na SKOL (nyuma yo kurenga amatsinda) gateje ikibazo hagati ya ‘staff techinique’ n’ubuyobozi kuko yahawe ibihumbi 500 Frw gusa ngo ibigabane (buri wese yari kubonamo ibihumbi 30 Frw) nyamara buri mukinnyi yarahawe asaga ibihumbi 170 Frw.

Umutoza Guy Bukasa yasezeye muri Rayon Sports nyuma yo kubona ko nta kipe afite

Kujya ku buyobozi kwa Munyakazi Sadate, byaba ari yo ntangiriro y’irindimuka rya Rayon Sports?

Kuva mu mwaka ushize wa 2020, Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports hagati ya tariki ya 14 Nyakanga 2019 n’iya 22 Nzeri 2020, yakunze gushyirwa mu majwi n’abakunzi bayo ko yayangije ndetse bizagorana kongera kuyigira ikipe ikomeye.

Ubwo yinjiraga muri Rayon Sports muri Werurwe, Munyakazi Sadate yahinjiranye umushinga wo kubaka Gikundiro Stadium binyuze mu kigo cye cya MK Sky Vision, aho abafana ba Rayon Sports basabwaga gukoresha ikarita y’iki kigo mu kwishyura ibyo bagura birimo lisansi, hakagira amafaranga yinjira mu ikipe.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari buyobowe na Muvunyi Paul wasozaga manda ye, bwamugiriye icyizere ndetse muri Kamena ashingwa kugura abakinnyi b’iyi kipe mu gihe ku wa 14 Nyakanga 2019 aribwo yatorewe kuba Perezida.

Imvugo za Munyakazi mu minsi ye ya mbere nk’Umuyobozi wa Rayon Sports, zatangaga icyizere ndetse zitandukanye n’iz’abandi bose bayoboye iyi kipe kuko yabarushaga gutanga icyerekezo iyi kipe izagenderaho.

Mu mezi ya mbere y’ubuyobozi bwe, yasinye amasezerano y’ubufatanye na sosiyete zirimo Mogas, Ritco, Gas Oil, La Palisse n’izindi. Ibi byagaragazaga gutekereza cyane, ikipe ikaba yagira aho ishingira by’igihe kirekire gusa ibyo byose yavuye ku buyobozi nta cyo byinjirije Rayon Sports.

Bamwe mu bafana ba Rayon Sports bamushinja ko ari we wayisenye bitewe n’abakinnyi baguzwe barimo abadakomeye ndetse akaba yaravuye ku buyobozi bo ubwabo baramaze gucikamo ibice.

Kimwe mu byo abafana ba Rayon Sports batishimiye mu minsi ya mbere ya Munyakazi Sadate ni uburyo yitwaye ku isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi kuko ari we wari ubishinzwe nk’uwategurirwaga kuba Umuyobozi w’ikipe.

Benshi mu bari inkingi za mwamba iyi kipe yari yubakiyeho ubwo yatwaraga igikombe cya Shampiyona ya 2018/19, bagiye muri APR FC, bamwe mu buryo butavugwaho rumwe uhereye k’uwari Kapiteni wa Rayon Sports, Manzi Thierry; myugariro Mutsinzi Ange, Manishimwe Djabel na Niyonzima Olivier Sefu ndetse nyuma yaho biyongereyeho Bukuru Christophe.

Rayon Sports yaguze abakinnyi batandatu muri 16 birukanywe na APR FC, barimo Kimenyi Yves, Rugwiro Hervé, Nshimiyimana Amran, Nizeyimana Mirafa, Iranzi Jean Claude na Sekamana Maxime.

Gutira Sugira Ernest muri APR FC mu Ukuboza 2019, byibajijweho niba koko Rayon Sports yaba igihanganye n’ikipe y’Ingabo cyangwa ari ukwemera ko iciye bugufi ahubwo amakipe yombi akabana nk’abavandimwe.

Ibintu byarushijeho kujya irudubi kuko muri manda ya Munyakazi, iyi kipe yaburiye intsinzi iburyo n’ibumoso mu marushanwa yose nyamara yarahinduranyije abatoza inshuro zirindwi ndetse haduka n’icyorezo cya Coronavirus cyatumye ikipe ibura ubushobozi bwo gutunga abakozi bayo, bahagarikirwa amasezerano mu buryo butumvikanwaho.

Guhagarikirwa amasezerano byatumye abakinnyi barimo Kimenyi Yves, Rutanga Eric, Iradukunda Eric, Irambona Eric, Iragire Saidi n’abandi bava muri Rayon Sports bakurikira Michael Sarpong wirukanwe mu gihe yo yaguze abakinnyi batari bazwi nka Mujyanama Fidèle, Niyibizi Emmanuel, Mudacumura Jackson n’abandi.

Rayon Sports yarezwe muri FIFA n’uwari umutoza wayo, Javier Martinez Espinoza, wishyuwe ibihumbi 5$ mu gihe kandi kugeza ubu ikibazo cy’imodoka y’ikipe kitaracyemuka kuva isubijwe mu Akagera Motors mu 2020 nyuma y’uko Rayon Sports yananiwe kwishyura asaga miliyoni 54 Frw mu gihe cyumvikanywe.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko Komite iyoboye Rayon Sports uyu munsi, yamaze gukura amaso kuri iyi modoka kuko uburyo amasezerano yayo akoze, kuyikurayo ntaho bitandukaniye no kongera kuyishyura bundi bushya.

Nyuma y’uko abahoze bayobora Rayon Sports bashatse kumukura ku buyobozi muri Gicurasi 2020, bavuga ko ikipe iri kugana habi ndetse akaba yari yasabwe kwegura ntabikore, Munyakazi Sadate yaregeye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ko banyereje hafi miliyari 1 Frw, avuga ko iyi kipe itishyuye imisoro igera kuri miliyoni 239 Frw ndetse yajyaga igura abasifuzi.

Abakunzi ba Rayon Sports bafata Munyakazi Sadate nk'intangiriro y'ibibazo ifite uyu munsi

Ikoreshwa nabi ry’umutungo nk’ipfundo ry’uruhererekane rw’ibibazo bya Rayon Sports?

Kimwe mu byenyegeje umuriro mu bibazo Rayon Sports yahuye nabyo mu mwaka ushize wa 2020 harimo kubura ubushobozi bwo gutunga abakozi bayo.

Abafana ntibari bagitanga imisanzu ya buri kwezi nyuma yo gucikamo ibice ndetse nta mafaranga ikipe yari ikibona kubera ko nta mikino yabaga biturutse ku cyorezo cya COVID-19.

Amafaranga make abakinnyi ba Rayon Sports bahawe n’ubuyobozi muri Kamena ni ayavuye muri miliyoni 22 Frw Bizimana Yannick yaguzwe na APR FC icyo gihe.

Gusa wakwibaza uburyo iyi kipe yageze aho yisanga igura abakinnyi ba make batanakomeye, ihagarika amasezerano y’abakozi bayo nyamara yari imaze igihe ari yo ihagaze neza mu Rwanda.

Ubwo Rayon Sports yari imaze kugera muri ¼ cya CAF Condereation muri Nzeri 2018, benshi mu bakinnyi bibigezemo uruhare, batangiye kurambagizwa n’amakipe atandukanye yo hanze y’u Rwanda.

Raporo yamuritswe na komite ya Muvunyi, igaragaza ko Rayon Sports yinjije ibihumbi 65$ (asaga miliyoni 59 Frw) muri aba bakinnyi.

Ikitaravuzwaho rumwe n’uburyo Rayon Sports yakiriye ibihumbi 15$ kuri Mugabo Gabriel wagiye muri Kenya, ibihumbi 20 $ kuri Muhire Kevin waguzwe n’ikipe yo mu Misiri, ibihumbi 15$ kuri Hussein Shabani Tchabalala, ibihumbi 20$ kuri Ismaila Diarra, ibihumbi 20$ kuri Bimenyimana Bonfils Caleb n’ibihumbi 50$ kuri Rwatubyaye Abdul, aya yose akaba agera ku bihumbi 140$ mu gihe haragarajwe ibihumbi 65$ gusa.

Kuri ibi hiyongeraho ko iyi raporo igaragaza ko abafana ba Rayon Sports biciye muri Fan Base, batanze miliyoni 13,5 Frw ku mwaka mu gihe bizwi ko byibuze batangaga miliyoni 5 Frw ku kwezi, yakabaye angana na miliyoni 60 Frw ku mwaka.

Nubwo Muvunyi ari we wafashije Munyakazi Sadate kugera ku buyobozi bwa Rayon Sports, na we yamushinje kuba yaramusigiye inkono irimo ubusa.

Muri Nyakanga 2020, Muvunyi yabwiye Radio 10 ko ibyo atari ukuri, ko ahubwo babonaga Munyakazi Sadate nk’umuherwe uje kuzanzamura Rayon Sports.

Ati “Kuvuga ngo twamusigiye inkono irimo ubusa si byo. MK card yaje tubona ari igitangaza, twari tuzi ko ahubwo tubonye Katumbi nk’uwa TP Mazembe. Amafaranga yaguzwe Djabel [Manishimwe] ni we wayakiriye, miliyoni 30 Frw za Skol ni we wazakiriye, miliyoni 25 Frw za FERWAFA kuko twatwaye igikombe nazo ni we.”

Raporo yamuritswe n’abari bagize komite ya Muvunyi Paul mu nama y’Inteko Rusange yabaye ku wa 14 Nyakanga ubwo hatorwaga Munyakazi Sadate, igaragaza ko hari amafaranga menshi yatangirwaga ku kibuga, agahabwa abari bayoboye icyo gihe, ariko ntibigaragazwe icyo agiye gukora.

Ubwo hakorwaga iherekanyabubasha hagati ya Munyakazi Sadate na Murenzi Abdallah wayoboye Inzibacyuho mu Ukwakira 2020, hagaragajwe ko uyu Muryango ufite amadeni agera kuri miliyoni 788 Frw Frw mu gihe wo wari ufitiwe ideni rya miliyoni 72 Frw na SKOL mu myaka ya 2019-2021.

Nyamara mbere y’uko Komite y’Inzubacyuho isoza ukwezi yari yahawe, Murenzi Abdallah yatangaje ko basanze nta mwenda SKOL ibereyemo Rayon Sports kuko yatanze igiteranyo cya miliyoni 75 Frw mu mwaka w’imikino wa 2019/20.

Mu myaka ibiri ishize, Rayon Sports yari ikipe itinyitse mu Rwanda no mu karere ka Afurika y'Ibirasurazuba

Ubuyobozi bushya bwa Rayon Sports ntibubonwa kimwe n’abafana

Binyuze muri Minisiteri ya Siporo yasabye Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rufite imiryango itari iya Leta (irimo Rayon Sports) mu nshingano zarwo, gukemura ibibazo byari muri iyi kipe mu 2020.

Umwanzuro wafashwe ku wa 22 Nzeri 2020 ni ukweguza Munyakazi Sadate no gusaba ko abigeze kugaragara mu buyobozi bw’iyi kipe batabugarukamo.

Nyuma y’iminsi ibiri hafashwe icyo cyemezo, hashyizweho Komite y’Inzibacyuho yayobowe na Murenzi Abdallah, yakoze amategeko shingiro mashya agenga Umuryango Rayon Sports mu gihe amatora ya Komite Nyobozi nshya izayobora kugeza mu 2024 yabaye mu Ukwakira.

Komite nshya yatowe, iyobowe na Uwayezu Jean Fidèle, yiganjemo amasura atari amenyerewe muri Rayon Sports kuva kuri uwo muyobozi wavuze ko nta mpamvu yo kuvuga ko batamubonaga ku kibuga kuko nta kazi ahagira.

Benshi mu bafana b’iyi kipe bagowe no kongera kwibonamo Rayon Sports bari basanzwe bazi ndetse bamwe ntibatinya kuvuga ihari uyu munsi ari iya ‘RGB’.

Kuvuga ko abanyamuryango bemewe ba Rayon Sports ari amatsinda y’abafana ‘fan club’ ni zimwe mu mpinduka bikigoranye kwakira muri iyi kipe mu gihe hari abitangaga [biganjemo abayiyoboye], bakayishyiramo ubushobozi bwinshi ariko ubu bakaba bumva barashyizwe ku ruhande.

Ni iki gikurikiraho muri Rayon Sports?

Kuri ubu, abakinnyi ba Rayon Sports barimo Kwizera Olivier [umaze iminsi ufunzwe nyuma yo gukoresha ibiyobyabwenge], Luvumbu Heritier, Jean Vital Ourega, Sekamana Maxime, Oumar Sidibé, Kayumba Soter, Sugira Ernest, Nshimiyimana Amran, Rugwiro Hervé, Drissa Dagnogo, Muhire Kevin, Ndizeye Samuel na Mugisha Gilbert basoje amasezerano.

Uretse kuganiriza abakinnyi bamwe bashobora kuyigumamo, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangiye gutekereza ku bakinnyi bashya bazagurwa, bugomba kandi no gushaka umutoza mushya.

Rayon Sports yasoreje ku mwanya wa karindwi muri Shampiyona ya 2020/21
Ubuyobozi bwa Rayon Sports buyobowe na Uwayezu Jean Fidèle, ntiburibonwamo n'abafana bose ba Rayon Sports
Benshi mu bakinnyi ba Rayon Sports basoje amasezerano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .