Rayon Sports yatsinze AS Kigali, isanga APR FC ku mukino wa nyuma mu irushanwa ry’Agaciro

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 28 Nzeri 2018 saa 08:25
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze AS Kigali ibitego 3-1 mu irushanwa Agaciro, mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatanu.

Umukino watangiye usa n’ushaka guhira AS Kigali, kuko ku munota wa 10 umunyazamu Bashunga Abouba wa Rayon Sports yakoreye ikosa kuri rutahizamu w’umurundi Ndarusanze Jean Claude mu rubuga rw’amahina.

Umusifuzi yahise yemeza penaliti ya AS Kigali, yinjizwa neza n’uyu Ndarusanze bita Lamba Lamba.

Rayon Sports itacitse intege yabonye igitego cyo kwishyura ku munota wa 42 ubwo Rutanga Eric yacomekeraga umupira Bimenyimana Bonfils Caleb atsindira Rayon Sports igitego cya mbere, kiba icye cya gatanu mu mikino itandatu iheruka.

Ku munota wa 79 Bimenyimana Bonfils Caleb yatsindiye Rayon igitego cya kabiri ku mupira yahawe na myugariro wo ku ruhande rw’iburyo Iradukunda Eric, wahuraga na AS Kigali yakiniriga mu mwaka ushize w’imikino.

Ku munota wa 90, ku ikosa ryakorewe rutahizamu mushya wa Rayon Sports, Michael Sarpong bita Balloteli, habonetse Coup Franc yinjizwa neza na Nova Bayama wari winjiye mu kibuga asimbuye.

Umukino warangiye Rayon sports ivuye inyuma itsinda AS Kigali ibitego 3-1.

Umukino wa nyuma w’igikombe cy’Agaciro uzahuza APR FC yatsinze Etincelles ibitego 3-0, na Rayon sports ku Cyumweru saa 15:30

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga

AS Kigali: Alphonse Nizeyimana, Niyomugabo Jean Claude, Ngandu Omar, Katina Soter (c), Rashid Leo Hakizimana, Ntamuhanga Tumaine Tity, Nsabimana Eric Zidane, Niyonzima Ally, Javier Benedata, Ndarusanze Jean Claude na Kevin Ishimwe.
Umutoza: Eric Nshimiyimana

Rayon Sports: Bashunga Abouba, Rwatubyaye Abdul, Radu Iradukunda Eric, Rutanga Eric, Manzi Thirty (c), Sefu Niyonzima Olivier, Prosper Donkor Kuka, Kevin Muhire, Caleb Bimenyimana Bonfils, Christ Mbondi na Mugisha Gilbert.
Umutoza: Roberto Oliveira.

Amafoto: Moise Niyonzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza