Ray Parlour wamamaye muri Arsenal yagaragaje amatsiko yo kuzakina n’ingagi umupira w’amaguru

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 25 Nyakanga 2019 saa 01:33
Yasuwe :
0 0

Ray Parlour umwe mu bakinnyi bakoze amateka muri Arsenal ya 2003/2004 yasoje umwaka w’imikino idatsinzwe na rimwe, yagaragaje ko yifuza gusura u Rwanda, akareba ingagi.

Uyu mugabo w’imyaka 46 ni umwe mu ba Ambasaderi ba Arsenal mu bikorwa bitandukanye, yaba mu gihe yamuritse imyambaro mishya ndetse no mu kugaragaza ubufatanye bwayo n’abandi yasinyanye nayo amasezerano.

Muri abo harimo n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB, binyuze muri Visit Rwanda, aho ubukerarugendo bw’u Rwanda bwamamazwa n’iyi kipe iri mu zikunzwe ku Isi ndetse no mu icumi za mbere z’umupira w’amaguru ku Isi zihenze.

Kuri uyu wa Gatatu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Washington, habereye igikorwa cyo gusobanura ubufatanye bwa Arsenal n’u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda.

Parlour wakunze kugaragara mu bikorwa by’ubu bufatanye ahantu henshi, yabwiye abari bitabiriye ko yifuza gusura u Rwanda, akareba ingagi ndetse yibaza niba zishobora gukina umupira w’amaguru.

Yagize ati “Ntegerezanyije amatsiko gusura u Rwanda njye n’umuryango wanjye hanyuma tukareba ibyo igihugu gifite cyane ingagi zo mu misozi. Ese dushobora kuzigisha umupira? Dushobora gutangiza ikipe, tugahererekanya umupira mu gihe nziwuhereje?”

Ray yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho Arsenal yari imaze iminsi mu mwiherero ubanziriza Shampiyona yo mu Bwongereza ibura ibyumweru bigera kuri bibiri ngo itangire.

Ubufatanye bw’Ikipe ya Arsenal FC bwatangiranye n’umwaka w’imikino wa 2018/19, ni kimwe mu bigize gahunda y’igihe kirekire u Rwanda rwihaye yo guteza imbere ubukerarugendo no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, nkuko bikubiye mu cyerekezo 2050 na gahunda y’Imbaturabukungu (EDPRS II).

Ray aherutse kugaragara ari kwiga kubyina nk’intore

Parlour arifuza gusura u Rwanda akareba ingagi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza