00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rafael York yasizwe mu bakinnyi b’Amavubi azakina na Mali

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 27 Kanama 2021 saa 09:23
Yasuwe :
0 0

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, Mashami Vincent, yatoranyije abakinnyi 23 azifashisha ku mukino wa Mali batarimo Rafael York ukinira AFC Eskilstuna muri Suède.

U Rwanda ruzabanza kwakirwa na Mali tariki ya 1 Nzeri i Agadir muri Maroc mu gihe ruzakurikizaho kwakira Kenya i Kigali, tariki ya 5 Nzeri, mu mikino ibiri ibanza yo mu itsinda E ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Amavubi azahaguruka i Kigali mu gicuku cyo ku wa 29 Kanama 2021 saa Saba z’ijoro, agere i Agadir saa Kumi n’imwe z’umugoroba.

Nyuma y’ibyumweru bibiri mu myitozo, umutoza Mashami Vincent yatoranyije abakinnyi 23 agomba kuzifashisha kuri uyu mukino, gusa ntibagaragaramo Rafael York ukinira AFC Eskilstuna mu kibuga hagati.

Bivugwa ko uyu mukinnyi atarabona ibyangombwa by’u Rwanda, ariko azahurira na bagenzi be muri Maroc, akagarukana na bo kubikemurira i Kigali ku buryo ashobora gukina umukino wa Kenya.

Abandi bakinnyi batakoranaga n’abandi i Kigali, bo bazakomereza muri Maroc bavuye mu makipe yabo ni Ngwabije Bryan Clovis, Manzi Thierry, Rwatubyaye Abdul, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad bazava i Burayi na Imanishimwe Emmanuel usanzwe ukina muri Maroc.

Urutonde rwa 23 b’Amavubi bazerekeza i Agadir:

Abanyezamu: Mvuyekure Emery (Tusker FC, Kenya), Ndayishimiye Eric (nta kipe afite), Buhake Twizere Clément (Strommen IF, Norvège).

Ba Myugariro: Rwatubyaye Abdul (Shkupi FK, Macedonia), Nirisarike Salomon (Urartu FC, Armenia), Manzi Thierry (FC Dila Gori, Georgia), Omborenga Fitina(APR FC), Imanishimwe Emmanuel (FAR Rabat, Maroc), Bayisenge Emery (nta kipe afite), Rukundo Dennis (AS Kigali), Rutanga Eric (Police FC), Ngwabije Bryan Clovis (SC Lyon, mu Bufaransa).

Abakina hagati: Niyonzima Olivier, Muhire Kevin, Bizimana Djihad (KMSK Deinze, mu Bubiligi), Twizeyimana Martin Fabrice (Police FC), Yannick Mukunzi (Sandvikens IF, Suède) na Haruna Niyonzima(AS Kigali).

Ba rutahizamu: Hakizimana Muhadjiri (Police FC), Kagere Meddie (Simba SC, Tanzania), Tuyisenge Jacques (APR FC), Byiringiro Lague(APR FC), Twizerimana Onesme (Police FC).

Amavubi azakirwa na Mali mu mukino wa mbere uzabera i Agadir tariki ya 1 Nzeri 2021
Rafael York ntazakinira u Rwanda ku mukino wa Mali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .