00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rafael York yakoze imyitozo ya mbere mu Mavubi yitegura Mali

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 31 Kanama 2021 saa 10:18
Yasuwe :
0 0

Rafael York ukina mu kibuga hagati muri AFC Eskilstuna yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Suède, yaraye akoranye n’abandi imyitozo ya mbere i Agadir, aho Amavubi ari kwitegura umukino azahuramo na Mali mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022.

U Rwanda ruzabanza kwakirwa na Mali ku wa Gatatu tariki ya 1 Nzeri 2021 saa Tatu z’ijoro, mbere yo kwakira Kenya ku Cyumweru, tariki ya 5 Nzeri, mu mikino ibiri ibanza yo mu itsinda E ry’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu 2022.

Rafael York utazakina uyu mukino wa mbere kubera ibyangombwa, yakoze imyitozo ya mbere mu Amavubi ku mugoroba wo ku wa Mbere, ni nyuma y’amasaha make yari amaze ageze i Agadir, aho yari kumwe na Mukunzi Yannick na we ukina muri Suède.

Imyitozo y’Amavubi yatangiye saa Tatu z’ijoro, isozwa saa Tanu zirengaho iminota mike. Abakinnyi babanje gukora imyitozo ibafasha gushyushya umubiri kubera ubukonje bw’i Agadir mu masaha akuze.

Rwatubyaye Abdul, Manzi Thierry, Rafael York na Mukunzi Yannick bose bageze Agadir ku wa Mbere hakiri kare, bakoranye n’abandi kimwe na Bizimana Djihad wahageze ahagana saa Moya z’umugoroba, ariko we akaba yakoze yambaye inkweto zisanzwe zitari izo gukinana.

Mu gihe Amavubi yakoraga iyi myitozo, Mali na yo yakoreraga ku kibuga kizaberaho umukino ku wa Gatatu mu gihe u Rwanda rwo rugikoreraho kuri uyu wa Kabiri.

Rafael York yageze mu Amavubi ku wa Mbere, ahita akora imyitozo ya mbere
York akinana n'abarimo Mukunzi na Manzi Thierry na bo bageze i Agadir ku wa Mbere
Rafael York ntazakina umukino w'u Rwanda na Mali kubera ko atarabona ibyangombwa
Byitezwe ko umukino wa mbere mu Amavubi kuri Rafael York ushobora kuzaba uwa Kenya ku Cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .