00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rafael York ntiyakoze imyitozo ya nyuma y’Amavubi ashaka kwihesha icyubahiro kuri Uganda (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 9 Ukwakira 2021 saa 10:18
Yasuwe :
0 0

Rafael York ukina asatira izamu, ntiyagaragaye mu myitozo ya nyuma Amavubi yakoreye kuri Stade ya St Mary’s Kitende azakiniraho na Uganda mu mukino w’umunsi wa kane wo mu Itsinda E ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Uganda izakira u Rwanda mu mukino uteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 10 Ukwakira 2021, guhera saa Cyenda z’i Kigali.

Ikipe y’Igihugu iri kubarizwa i Kampala kuva mu rukerera rwo ku wa Gatanu aho icumbitse muri Hoteli Munyonyo Commonwealth Resort Limited, yakoze imyitozo ya nyuma kuri uyu wa Gatandatu saa Cyenda, amasaha izakiniraho ku Cyumweru.

Gusa, iyi myitozo ntiyagaragayemo Rafael York ukina asatira izamu, kubera ko arwaye ibicurane.

Umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent, yavuze ko uyu mukinnyi akomeje kwitabwaho n’abaganga kugira ngo barebe ko yaboneka ku mukino ku Cyumweru.

Ati “Twatakaje umukino tutagombaga gutakaza mu rugo, byose twabiganiriyeho haba mu buryo bw’amashusho twarebye mu gitondo ndetse n’imyitozo dukoze aka kanya, turakomeza kuganira ku mukino kandi turabizi ko dufite urugamba rutoroshye ejo.”

Yakomeje agira ati “Abakinnyi bose bameze neza muri rusange uretse Omborenga Fitina utarashoboye kuza kubera imvune yagize ku mukino ushize, York na we uyu munsi yabyutse atameze neza, yaje mu by’ukuri afite ibicurane, n’umukino ubanza yawukinnye abifite, ariko twageze hano bisa n’ibikomeje. Bizaterwa n’uko azaba yaramutse ejo, ari ku miti, abaganga bari kumwitaho.”

Agaruka ku ntego bazajyana muri uyu mukino, Mashami yavuze ko bashaka “kwisubiza icyubahiro” kuko batishimye nyuma yo gutsindirwa mu rugo na Uganda igitego 1-0 ku wa Kane.

Ati “Tugomba gushaka uburyo twakosora amakosa twakoze kugira ngo dutsinde uyu mukino natwe.”

Undi mukino wo muri iri tsinda E uzahuza Kenya na Mali guhera saa Cyenda i Nairobi.

Nyuma y’imikino itatu imaze gukinwa, Mali ifite amanota arindwi ku mwanya wa mbere, igakurikirwa na Uganda ifite atanu mu gihe Kenya ifite abiri naho u Rwanda rukagira inota rimwe ku mwanya wa nyuma.

Abanyezamu Buhake, Ndayishimiye na Mvuyekure mu myitozo yo kuri uyu wa Gatandatu
Myugariro Mutsinzi Ange asenga mbere yo kwinjira mu kibuga
Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier, aganira na Kapiteni w'Amavubi, Haruna Niyonzima mbere yo gutangira imyitozo
Tuyisenge Jacques atera umupira ubwo abakinnyi bitorezaga mu matsinda
Mukunzi Yannick anyuza umupira kuri Rwatubyaye Abdul
Nishimwe Blaise atera umupira mu myitozo
Kalisa Jamir ahagarika umupira ubwo yari kumwe na Nirisarike Salomon
Mutsinzi Ange asubiza umupira inyuma ubwo yari kumwe na Iradukunda Bertrand
Umunyezamu Mvuyekure Emery asenga mbere yo kwinjira mu kibuga
Umutoza Mashami Vincent aganira na Mutsinzi Ange
Mukunzi Yannick ntiyifashishijwe ku mukino wa Uganda wabaye ku wa Kane
Manzi Thierry asenga mbere yo gutangira imyitozo
Niyonzima Haruna akorana n'abarimo Hakizimana Muhadjiri, Kagere Meddie na Muhire Kevin
Tuyisenge Jacques yiruka mu gihe Rukundo, Imanishimwe na Iradukunda bari bategereje gukurikiraho
Rutanga Eric ni umwe muri ba myugariro b'ibumoso bajyanye n'Amavubi
Muhire Kevin ashobora kongera kugirirwa icyizere cyo kubanza mu kibuga
Rwatubyaye Abdul ukina hagati mu bwugarizi
Niyonzima Haruna atanga umupira aho atareba
Imanishimwe Emmanuel na Rukundo Denis bashobora gutangira ku mpande z'inyuma
Meddie Kagere (hagati) aganira na Haruna na Muhire Kevin ubwo bari kumwe na Mwambali Serge ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi b'Amavubi
Umutoza Mashami Vincent aganira na Habimana Sosthene ndetse na Kirasa Alain bamwungirije
Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier, yakurikiranye imyitozo yose yamaze isaha imwe n'iminota 15

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .