Radisson Blu yashyizeho televiziyo za rutura zo kureberaho imikino y’Igikombe cy’Isi

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 3 Nyakanga 2018 saa 12:20
Yasuwe :
3 0

Radisson Blu Hotel yashyizeho ahantu hihariye hahurira abashaka kureba imikino y’Igikombe cy’Isi ku mateleviziyo ya rutura, banagabanya igiciro ku binyobwa n’ibyo kurya.

Igikombe cy’Isi kigeze ahakomeye, amakipe amwe yagiye ahabwa amahirwe nka Argentine, Portugal, Espagne n’andi yarasezerewe ndetse amatsiko ni menshi ku gihugu kizegukana iri rushanwa rikurikirwa na benshi kurusha ayandi ku Isi.

Abanyarwanda bagize amahirwe yo kujya kureba iyi mikino imbonankubone mu Burusiya ni mbarwa ariko abari muri Kigali no mu nkengero zayo bashobora kuyirebera ku mateleviziyo ya rutura muri Radisson Blu Hotel, aho ikibuga cyose kiba kigaragara umuntu atagombye guhengeza.

Umuyobozi w’iyi hoteli, Sami Ounalli, yatangarije IGIHE ko bashyizeho ahantu ho kurebera Igikombe cy’Isi nyuma yo kubona ko umupira ari kimwe mu bikunzwe.

Yagize ati “Tumaze igihe dutegura aha hantu kuko turashaka guha abakiliya ibintu batigeze babona muri Kigali na rimwe. Twashyizeho amateleviziyo abiri manini cyane ajyanye n’ikoranabuganga rigezweho, amajwi asohoka neza ku buryo umuntu aba areba umupira ameze nk’uwicaye muri stade.”

Yakomeje agira ati “Ku bantu baza kureba umupira hano twanashyizeho ibiciro biri hasi cyane ku binyobwa by’abafatanyabikorwa bacu birimo Heineken na Amstel ndetse n’amafunguro ateguwe ku buryo bwa Kinyarwanda ariko bifite umwihariko.”

Sami yavuze ko na nyuma y’Igikombe cy’Isi aho izo televiziyo za rutura ziri abanyakigali bazajya baharebera ibikorwa byose bya siporo yaba imikino ya Champions League y’i Burayi, amarushanwa yo ku rwego rwa Afurika, imikino olempike n’ibindi bikorwa bikomeye kandi biba bikurikiwe n’abantu benshi.

Radisson Blu yashyizeho televiziyo za rutura zifasha abahagana kurebera neza imikono y’Igikombe cy’Isi
Umuyobozi wa Radisson Blu Hotel, Sami Ounalli
Muri Radisson Blu haba hateguye neza aho abashaka kurebera imikono y’Igikombe cy’Isi bicara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza