00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Qatar 2022: Amavubi mu rugamba rwo kwitwara neza imbere ya Mali

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 Nzeri 2021 saa 01:58
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ irasubukura urugendo rwo guhatanira itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kuri uyu wa Gatatu saa Tatu z’ijoro, aho yakirwa n’iya Mali mu mukino ubera i Agadir muri Maroc.

Uyu mukino urabera kuri Stade Adrar ubusanzwe yakira abafana basaga ibihumbi 45, ni nyuma y’uko Mali nta stade ifite yujuje ibisabwa ku buryo yakwakira imikino mpuzamahanga.

U Rwanda rwageze muri iri jonjora rya kabiri nyuma yo gusezerera Seychelles ku bitego 10-0 (0-3, 7-0) mu ijonjora rya mbere ryabaye muri Nzeri 2019.

Ikipe y’u Rwanda yageze i Agadir ku wa Mbere mu rukerera nyuma y’urugendo rw’amasaha 24, yakoze imyitozo ibiri muri Maroc irimo n’iya nyuma yakorewe ku kibuga kiberaho umukino.

Kuri iyi nshuro, ikipe y’u Rwanda yiganjemo abakinnyi bakina hanze uhereye ku banyezamu: Buhake Clément ukina muri Norvège, Mvuyekure Emery ukina muri Kenya na ba myugariro: Manzi Thierry (Georgia), Rwatubyaye Abdul (Macedonia), Imanishimwe Emmanuel (Maroc), Nirisarike Salomon (Armenia) na Ngwabije Clovis (mu Bufaransa).

Mu kibuga hagati hari Rafael York (ukina muri Suède ariko utarabona ibyangombwa byo gutangira gukinira u Rwanda), Mukunzi Yannick (Suède), Bizimana Djihad (mu Bubiligi) mu gihe mu busatirizi hari Meddie Kagere wa Simba SC.

Umutoza Mashami Vincent yavuze ko bagiye gukina n’ikipe ikomeye, ariko na bo biteguye kwitanga kugira ngo bitware neza muri uyu mukino wa mbere wo mu itsinda E.

Ati “Abakinnyi bameze neza, ntawe ufite ikibazo cy’imvune, umwuka umeze neza mu ikipe kandi uburyo bitwaye mu myitozo ni byiza. Nidukina uko twitoje tuzabona umusaruro ku munsi w’ejo [uyu munsi].”

Yakomeje agira ati “Mali ni igihugu cy’umupira turabizi nubwo na bo nta bigwi bafite muri iri rushanwa kuko nta Gikombe cy’Isi barakina, ariko ni ikipe twakwitondera, tutasuzugura, ariko na none tutakubaha birenze. Abanyarwanda barabizi ko dufite urugamba, badusengere, badushyigikire aho baba bari, tuzakora ibishoboka byose ngo ntitubatabe mu nama.”

Nubwo umutoza wa Mali, Mohamed Mgassouba, adafite Moussa Marega na Yves Bissouma batahamagawe kuri iyi nshuro, ariko ikipe ye yiganjemo abakinnyi bakina hanze by’umwihariko mu Bufaransa.

Gusa, Kapiteni wayo, Hamari Traoré, yavuze ko we na bagenzi be bafite icyizere cyo kwitwara neza kandi bashaka gutangirana amanota atatu yazabafasha gusoza itsinda ari aba mbere.

Yagize ati “Nka kapiteni w’ikipe y’Igihugu, mfite icyizere kandi nizeye ko tugiye kwitwara neza muri uyu mukino wa mbere. Tugomba gutsinda uyu mukino wa mbere duhuramo n’u Rwanda. Turasaba Abanya-Mali kudushyigikira kugira ngo tugere kure muri iri rushanwa, intego ni ukuba aba mbere mu itsinda.”

Ni ku nshuro ya gatatu u Rwanda rugiye guhura na Mali. Bwa mbere hari mu mukino wabereye i Kigali ku wa tariki 23 Werurwe 2013 mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2014, Mali itsinda 2-1.

Ibitego bya Mali byatsinzwe na Mahamadou Samassa (50’) na Abdou Traore (55’) mu gihe igitego cy’u Rwanda cyanafunguye amazamu, cyatsinzwe na Meddie Kagere ku munota wa 37 w’umukino.

Umukino wo kwishyura wakinwe tariki 9 Kamena 2013 wabereye muri Mali, amakipe yombi yanganyije igitego 1-1. Kagere Meddie yongeye gufungura amazamu ku munota wa 32, ariko Abanya-Mali bishyurirwa na Mahamadou N’diaye ku munota wa 77.

Nyuma yo gukina na Mali, u Rwanda ruzakira Kenya ku Cyumweru tariki ya 5 Nzeri mu gihe Mali izakirwa na Uganda tariki ya 6 Nzeri 2021.

Abakinnyi b’u Rwanda bashobora kubanza mu kibuga kuri uyu mugoroba ni: Mvuyekure Emery (umunyezamu), Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rwatubyaye Abdul, Nirisarike Salomon, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Niyonzima Haruna (c), Kagere Meddie, Byiringiro Lague na Tuyisenge Jacques.

Umutoza Mashami Vincent yavuze ko Amavubi nakina uko yitoje, nta kiyabuza kwitwara neza
Ikipe y'Igihugu yaraye ikoreye imyitozo ya nyuma kuri Stade y'i Agadir aho yakirirwa na Mali
Rafael York ni we mukinnyi udakina umukino wa Mali kubera ibyangombwa bitaraboneka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .