00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

PSF na AS Kigali byashyiriyeho abacuruzi urugendoshuri ruzabera i Kinshasa

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 Ukwakira 2021 saa 09:16
Yasuwe :
0 0

Ku bufatanye n’Ikipe ya AS Kigali, Urugaga rw’Abikorera (PSF) rwateguye urugendoshuri ruzabera i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku bacuruzi b’Abanyarwanda, ruzaba hagati ya tariki ya 20 n’iya 24 Ukwakira 2021.

AS Kigali izabanza kwakira Daring Club Motema Pembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup uzabera i Kigali ku Cyumweru tariki ya 17 Ukwakira mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kinshasa ku wa 24 Ukwakira 2021.

Ku bufatanye n’iyi kipe ihagarariye u Rwanda muri iri rushanwa Nyafurika rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo, Urugaga rw’Abikorera (PSF) rwateguye urugendoshuri ruzitabirwa n’abacuruzi i Kinshasa.

Umuyobozi ushinzwe Itumanaho, Ubuvugizi n’Imibanire ku Murimo mu Rugaga rw’Abikorera (PSF), Deus Kayitakirwa, yabwiye IGIHE ko uru rugendoshuri ruzaba rugamije kugaragariza abacuruzi b’Abanyarwanda andi mahirwe bashobora kubona muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati “PSF ihagarariye inyungu z’abacuruzi kandi mu nshingano zayo harimo no kwagura amasoko. Dukora ‘trade mission’ cyangwa ‘business mission’ kugira ngo duteze imbere ishoramari ry’ubucuruzi mu bihugu tubona tumaze kugirana umubano mwiza.”

“Icyo gihe Abanyarwanda bahabonera amahirwe noneho twe nka PSF tukabakangurira cyangwa tukabashyira hamwe kugira ngo dukore urugendoshuri barebe amahirwe y’ubucuruzi ari muri ibyo bihugu, bahure na bagenzi babo b’abacuruzi, bagirane inama twita ‘business to business meetings’ n’imikoranire.”

Yakomeje agira ati “Ikiba kigamijwe ni ukugira ngo habeho ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari cyangwa habeho indi mikoranire .”

Kayitakirwa yavuze ko impamvu bateguye uru rugendoshuri bafatanyije n’ikipe ya AS Kigali ari uko abayobozi bayo basanzwe ari abacuruzi ndetse n’abandi bazajyana bakazabasha gushyigikira iyi kipe ihagarariye u Rwanda muri CAF Confederation Cup.

Ati “Urebye neza, abayobozi bayo ni abacuruzi, iyo bagiye gukina muri ibyo bihugu, bagaherekeza ikipe yabo, ntabwo bagenda gusa ngo barebe umukino, banambara wa mwenda wabo w’ubucuruzi, noneho bakaganira n’abacuruzi bagenzi babo.”

“Ni muri urwo rwego kuko bafite umukino uzabera i Kinshasa, twatekereje ko byaba byiza hatabayeho ingendo ebyiri, ariko nibura hakabaho urwo rugendo rumwe, ariko noneho rujyana n’abandi bacuruzi bose. N’abandi badasanzwe bareba AS Kigali, ubwo bazaza bashyigikire ikipe yacu tugezeyo, ariko babanje kubonana n’abacuruzi bagenzi babo.”

Mu bisabwa kugira ngo umuntu yitabire uru rugendoshuri ni uko agomba kuba ari umucuruzi no kuba yumva ashaka kwagura ibikorwa bye by’ubucuruzi.

Kayitakirwa yagize ati “Icya mbere ni uko uba uri umucuruzi, icya kabiri ni uko wiyandikisha kugira ngo tumenye umubare w’abazagenda.”

Yakomeje avuga ko nubwo bitaremezwa, ariko hateganywa ko hazabaho kugaragaza amahirwe y’ubucuruzi ari mu Rwanda ku Banye-Congo baba bashaka kuhakorera ndetse n’abo bakagaragariza bagenzi babo bo mu Rwanda amahirwe babona iwabo.

Ati “Twe dutangirira kuri ibyo, nyuma abacuruzi bakazajya bijyana bonyine. Duteganya ko nitugerayo dushobora kuzasura ahari ibikorwa byaho by’ubucuruzi byihariye. Uretse inama zateguwe, hari n’abashobora gukora izabo ku giti cyabo nta wundi ubigizemo uruhare.”

Ikindi ni ukwishyura ibihumbi 100 Frw mu gihe umuntu yiyandikisha. Kayitakirwa yavuze ko aya mafaranga azafasha mu bijyanye n’ingendo zo kuva ku kibuga cy’indege i Kinshasa n’izindi zose zizakorwa ubwo bazaba bari muri urwo rugendoshuri.

Ati “Ibihumbi 100 Frw ni amafaranga yo kwifashisha ku bazajya hariya kugira ngo nibagerayo biborohera mu ngendo za hariya n’ibindi byakenerwa. Gusa, ntabwo yasimbura itike n’ibindi bikenerwa hariya. Na Ambasade yacu iri kudufasha kugira ngo uruzinduko ruzagende neza.”

Abakeneye ibisobanuro birenze kuri uru rugendoshuri, bitabaza Kayitakirwa Deus kuri [email protected], kuri 0788306878 na 0788308396.

Kwishyura amafaranga yo kwiyandikisha hifashishwa code ya *182*8*1*031083# ya Private Sector Federation (PSF).

Kwiyandikisha bizarangira tariki ya 19 Ukwakira saa Tanu n’iminota 59 z’ijoro mu gihe urugendoshuri ruzatangira ku wa 20 Ukwakira saa Mbiri kugeza ku wa 24 Ukwakira 2021.

Uwiyandikisha abikorera anyura kuri: https://businessportal.rw/events/registration-for-trade-mission-participant-to-drc

Abacuruzi bashyiriweho urugendoshuri ruzabera i Kinshasa hagati ya tariki ya 20 n'iya 24 Ukwakira 2021
AS Kigali izabanza kwakira DCMP mbere y'uko umukino wo kwishyura ubera i Kinshasa ku wa 24 Ukwakira 2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .