Mike Dean yibasiwe nyuma yo guha ikarita itukura Tomáš Souček wa West Ham United ku wa Gatandatu ndetse na Jan Bednarek wa Southampton ku wa Kabiri, nubwo yari yifashishije ikoranabuganga ry’amashusho ryifashishwa mu misifurire [VAR].
Ayo makarita yombi yakuweho nyuma y’uko amakipe yayahawe yajuririye ibyo byemezo.
Umuyobozi wa Premier League, Richard Masters yagize ati “Ntabwo bikwiye ko Mike Dean n’umuryango we bandikirwa ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bibasirwa, babwirwa ko bazicwa bitewe n’umukino wa Premier League yasifuye.”
Richard Masters yakomeje avuga ko uku kwibasirwa kuri gukorerwa abakinnyi, abatoza n’abasifuzi guteye inkeke, ariko bikwiye gucika, asaba ko habamo ubufasha bw’amasositeye afite imbuga nkoranyambaga mu biganza byayo mu kugaragaza ababikora.
Mike Dean w’imyaka 53 ufatwa nk’umusifuzi wa mbere muri Premier League, yamenyesheje polisi yo muri Merseyside iby’ubutumwa yohererejwe ndetse ku wa Mbere, yemeje ko iri kubikoraho iperereza.
Uru rwego rwa polisi rwagize ruti “Turi kubikurikirana kuri internet, nitubona uwo ari we wese wabikoze, tuzamuhana.”
Dean azasifura umukino wa FA Cup uzahuza Leicester City na Brighton ku wa Gatatu, ariko yasabye ko atasifura umukino wa Premier League mu mpera z’icyumweru.
Ushinzwe imisifurire mu Bwongereza, Mike Riley n’umukinnyi wa West Ham United, Tomáš Souček, bari mu bagaragaje ko bashyigikiye Mike Dean ndetse bamaganye abamwibasira.
Souček yagize ati “Ibyemezo ibyo ari byo byose byafatiwe mu kibuga bigomba kuguma mu kibuga. Ntabwo byakagize aho burira n’ubuzima bwite bw’umuntu kandi nshyigikiye Mike Dean n’umuryango we.”
Muri uyu mwaka w’imikino wa 2020/21, umubare munini w’abakinnyi ba Premier League bakunzwe kwibasirwa n’abantu batandukanye, abenshi bakagaruka ku ivanguraruhu bakorera ku mbuga nkoranyambaga zabo.
Tumwe mu dushya Mike Dean yagiye akora ari mu kibuga



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!