Premier League: Liverpool yakosoye Arsenal, Chelsea yandagazwa na WBA ya 19 (Amafoto)

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 4 Mata 2021 saa 10:41
Yasuwe :
0 0

Liverpool yigaruriye icyizere cyo gusoza mu makipe ane ya mbere muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza, Premier League, ubwo yanyagiraga Arsenal ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa 30 wabereye kuri Emirates Stadium ku wa Gatandatu.

Umunya-Portugal Diogo Jota yafunguye amazamu ku gitego cya mbere yatsindishije umutwe ku munota wa 64 ubwo yari ahagaze hagati ya ba myugariro babiri ba Arsenal ku mupira wahinduwe na Trent Alexander-Arnold.

Nyuma y’iminota ine, Mohamed Salah yatsindiye Liverpool igitego cya kabiri ubwo yasigaga myugariro Gabriel wananiwe kumuhagarika, uyu rutahizamu w’Umunya-Misiri aroba umunyezamu Bernd Leno, amunyuza umupira hagati y’amaguru.

Habura iminota umunani ngo umukino urangire, Gabriel yateye umupira imbere ashaka Cedric Soares, wifatirwa na Trent-Alexander-Arnold wahise awutanga kuri Sadio Mané na we awuhindura mu rubuga rw’amahina aho wasanze Diogo Jota awuboneza mu izamu.

Gutsinda uyu mukino byatumye Liverpool yiyongerera amahirwe yo gusoreza mu makipe ane ya mbere mu gihe habura imikino umunani ngo Premier League y’uyu mwaka w’imikino wa 2020/21 igere ku musozo.

Yagize amanota 49 ku mwanya wa gatanu, irushwa abiri na Chelsea ya kane. Arsenal, yo yagumye ku mwanya wa cyenda n’amanota 42, iyanganya na Leeds United yatsinze Sheffield United ibitego 2-1.

Undi mukino wabaye ku wa Gatandatu ukagarukwaho n’abatari bake, ni uwo Chelsea yatsindiwemo mu rugo na West Bromwich Albion ibitego 5-2.

Chelsea yari yafunguye amazamu ku munota wa 27 ku gitego cyatsinzwe na Christian Pulisic, yahawe ikarita itukura nyuma y’iminota ibiri ubwo Thiago Silva yahabwaga ikarita ya kabiri y’umuhondo.

Matheus Pereira yatsindiye West Brom ibitego bibiri bya mbere mu minota y’inyongera y’igice cya mbere mu gihe Callum Robinson yatsinze ibindi bibiri mu gice cya kabiri na Mbaye Diagne agatsinda icya kane mbere y’uko Chelsea itsinda icya kabiri cyabonywe na Mason Mount ku munota wa 71.

Uyu mukino weretse West Brom ko kuva mu murongo utukura bishoboka, aho iri ku mwanya wa 19 n’amanota 21, irushwa amanota arindwi na Newcastle United ya 17.

Ku rundi ruhande, Manchester City iri gusatira igikombe nyuma y’uko yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota 17 hagati yayo na Manchester United ubwo yatsindaga Leicester City ibitego 2-0 bya Benjamin Mendy na Gabriel Jesus.

Manchester City ifite amanota 74 mu mikino 31 imaze gukina mu gihe Manchester United imaze gukina imikino 29, ifite amanota 57 ndetse irahura na Brighton & Hove Albion kuri iki Cyumweru saa mbiri n’igice z’umugoroba.

Diogo Jota yafunguye amazamu ku gitego yatsindishije umutwe
Jota aterana umupira Holding na Chambers
Umunya-Portugal Diogo Jota yishimira igitego cya mbere
Jota ahobera Alexander-Arnold wamuhaye umupira
Mohamed Salah yatsinze igitego cya kabiri arobye umunyezamu Leno
Fabinho, Alcantara na Salah bishimira igitego cya kabiri
Diogo Jota yatsinze igitego cya gatatu mu minota ya nyuma
Sadio Mané atwara umupira Rob Holding na Calum Chambers
Alexandre Lacazette na Aubameyang ntacyo bafashije Arsenal muri uyu mukino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .