00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Premier League: Cristiano Ronaldo yagarukanye ibitego muri Manchester United, Arsenal itsinda bwa mbere (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 11 Nzeri 2021 saa 07:39
Yasuwe :
0 0

Cristiano Ronaldo yatsinze ibitego bibiri muri bine Manchester United yatsinze Newcastle United mu mukino we wa mbere yakiniye iyi kipe yaherukagamo mu myaka 12 ishize.

Kuri uyu wa Gatandatu, Manchester United yari yakiriye Newcastle United mu mukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza, Premier League.

Wari umukino utegerejwe na benshi biturutse ku kuba wari uwa mbere kuri Cristiano Ronaldo wongeye kugurwa na Manchester United nyuma y’imyaka 12 ayivuyemo, aho yakinnye muri Real Madrid na Juventus yari amazemo imyaka itatu.

Igice cya mbere cyaranzwe no kwiharira umupira ku ruhande rwa Manchester United, ariko nta buryo bukomeye bugana mu izamu yabonye.

Habura amasegonda make ngo amakipe yombi ajye kuruhuka ni bwo Cristiano Ronaldo yatsinze igitego cya mbere ku makosa y’umunyezamu Freddie Woodman utakomeje umupira wari utewe mu izamu na Mason Greenwood.

Newcastle United yagarutse mu mukino mu minota ibanza y’igice cya kabiri, yabonye igitego cyo kwishyura, yatsindiwe na Javier Manquillo ku mupira yahawe na Allan Saint-Maximin wagoye Raphaël Varane.

Abafana ba Manchester United bongeye kujya mu bicu ku munota wa 62 ubwo Cristiano Ronaldo yatsindaga igitego cya kabiri ku mupira yanyujije hagati y’amaguru y’umunyezamu wa Newcastle nyuma yo guherezwa neza na Luke Shaw.

Guhererekanya neza hagati ya Paul Pogba na Bruno Fernandes ni byo byavuyemo igitego cya gatatu cyatsinzwe n’uyu Munya-Portugal ku ishoti yatereye muri metero nka 25 ku munota wa 80.

Igitego cya kane cyinjijwe na Jesse Lingard mu minota y’inyongera, na we aherejwe na Pogba umaze gutanga imipira irindwi ivamo ibitego mu mikino ine imaze gukinwa.

Gutsinda uyu mukino byatumye Manchester United igira amanota 10 ku mwanya wa mbere mu gihe izakurikizaho kwakirwa na West Ham United ku Cyumweru gitaha.

Mu yindi mikino yabaye uyu munsi, Tottenham yari yatsinze imikino itatu ibanza, yatunguwe na Crystal Palace yayitsinze ibitego 3-0 mu gihe Manchester City yagize amanota icyenda itsinze Leicester City igitego 1-0 cyinjijwe na Bernardo Silva.

Arsenal yari imaze imikino itatu idatsinda ndetse itinjiza igitego, yatsinze umukino wa mbere yari yakiriyemo Norwich City ku gitego 1-0 cyinjijwe na Pierre-Emerick Aubameyang ku munota wa 66, ku mupira wari uvuye kuri Nicolas Pépé.

Brentford yatsinzwe na Brighton & Hove Albion igitego 1-0, Watford itsindwa na Wolves ibitego 2-0 mu gihe Southampton yanganyije na West Ham United ubusa ku busa.

Imikino yo kuri uyu wa Gatandatu irasozwa n’uhuza Chelsea na Aston Villa mu gihe Leeds United izakira Liverpool ku Cyumweru naho Everton ihure na Burnley ku wa Mbere.

Abafana batari bake bari bitabiriye umukino Manchester United yakiriyemo Newcastle United kuri Old Trafford
Cristiano Ronaldo yakinnye umukino we wa mbere nyuma yo kugaruka muri Manchester United yavuyemo mu 2009
Ronaldo yafunguye amazamu mu minota y'inyongera y'igice cya mbere ku makosa y'umunyezamu Woodman
Abakinnyi ba Manchester United bishimira igitego cya mbere
Javier Manquillo yishyuriye Newcastle United mu minota ya mbere y'igice cya kabiri
Cristiano Ronaldo yishimira igitego cya kabiri
Ronaldo yatsinze igitego cya kabiri anyujije umupira hagati y'umunyezamu Freddie Woodman
Bruno Fernandes yatsinze igitego cya gatatu ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina
Jesse Lingard atera umupira wavuyemo igitego cya kane mu minota y'inyongera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .