00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Premier League: Abakinnyi bakingiwe COVID-19 bemerewe kujya mu bihugu biri ku rutonde rutukura

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 1 Ukwakira 2021 saa 08:57
Yasuwe :
0 0

Abakinnyi bo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza, Premier League, bemerewe kujya mu bihugu biri ku rutonde rutukura kugira ngo bakinire amakipe yabo mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022, ariko mu gihe bafashe inkingo zombi za COVID-19.

Abakinnyi basabwe kubahiriza amabwiriza yose ajyanye n’ingendo, kwipimisha no kuba ahantu badahurira n’abandi bantu benshi.

Guverinoma y’u Bwongereza yavuze ko bazaba mu kato k’iminsi 10 nyuma yo kugaruka mu Bwongereza, ariko bakoroherezwa kwitabira imyitozo n’imikino gusa batemerewe gutaha mu ngo zabo muri icyo gihe.

Umuvugizi wa Guverinoma yagize ati “Twakoranye cyane n’abayobozi b’umupira w’amaguru kugira ngo hagerwe ku mwanzuro ubereye inyungu z’amakipe n’igihugu hagamijwe gusigasira ubuzima bw’abantu.”

“Ubwirinzi bwacu bwiza kuri iyi virusi ni ukwikingiza ndetse izi ngamba nshya zizadufasha kugira abakinnyi bose bikingije kugira ngo bitabire ubutumire bw’ibihugu byabo.”

Guverinoma y’Ubwami bw’u Bwongereza yoroheje ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 ku bakinnyi nyuma y’uko zateje ikibazo gikomeye mu kwezi gushize kwa Nzeri.

Icyo gihe, Premier League yari yafashe umwanzuro wo kudatanga abakinnyi bituma inzego zirimo FIFA zandikira Guverinoma y’u Bwongereza.

Aston Villa na Tottenham zemereye abakinnyi bazo kwitabira imikino ya Argentine muri Amerika y’Epfo. Ibi byateje ikibazo gikomeye kugeza ubwo umukino wari guhuza Brésil na Argentine wasubitswe nyuma y’iminota itanu utangiye.

Byatewe n’uko abayobozi bashinzwe ubuzima muri Brésil bavuga ko abakinnyi bane ba Argentine bavuye mu Bwongereza bagombaga kubanza kujya mu kato.

Basubiye mu Bwongereza banyuze muri Croatia kugira ngo bibarinde kujya mu kato mu gihe cy’iminsi 10.

Uretse abo, abakinnyi umunani b’Abanya-Nigeria ntibitabiriye ubutumire bw’igihugu cyabo muri Nzeri ubwo cyari gukina na Cap-Vert.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .