Police FC yitegura imikino y’Abapolisi yatsinze SEC FC mu mukino wa gicuti (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 31 Nyakanga 2019 saa 10:16
Yasuwe :
0 0

Hakizimana Kevin na Mico Justin bafashije Police FC gutsinda SEC FC ibitego 2-1 mu mukino wa gicuti wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ku Kicukiro.

Police FC yatangiye kwitegura umwaka mushya w’imikino mu cyumweru gishize, ikomeje kwitegura kandi imikino y’Abapolisi izabera muri Kenya mu kwezi gutaha.

Iyi kipe itozwa na Haringingo Francis, yakinnye umukino wa mbere wa gicuti, ihura na SEC FC ku Kicukiro.

Umutoza yabanje mu kibuga ikipe yiganjemo abakinnyi bayisanzwemo, yongeramo bake bashya.

Mu izamu habanjemo Maniraguha Hilaire, imbere ye hakina Mpozembizi Mohamed, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Nsabimana Aimable na Nduwayo Valeur.

Munyakazi Youssuf Lule, Ndikubwimana Cédric, na Ngendahimana Eric bakinira inyuma ya Songa Isaie, Nshuti Savio na Hakizimana Kevin.

Igice cya mbere cyarangiye Police FC iri imbere n’igitego 1-0 cyatsinzwe na Hakizimana Kevin n’umutwe ku munota wa 43.

Mu gice cya kabiri, Police FC yinjije mu kibuga abarimo Tuyizere Jean Luc, Nimubona Emery, Ndayishimiye Célestin, Mitima Isaac, Ngabonziza Pacifique, Iyabivuze Osée, Ntirushwa Aimé, Ndikumana Magloire, Mico Justin na Ndayishimiye Antoine Dominique.

Ndikumana Magloire yasimbuwe na Uwimbabazi Jean Paul mu gihe Usabimana Olivier we atigeze ajya mu kibuga.

Umukino warangiye Police FC itsinze ibitego 2-1 nyuma yo gutsindirwa igitego cya kabiri na Mico Justin ku munota wa 85 mu gihe SEC FC yari yishyuriwe na Mbonigena Eric ku munota wa 57.

Police FC iri kwitegura imikino y’Abapolisi izabera i Nairobi guhera tariki ya 25 Kanama mu Mujyi wa Eldoret.

Iyi kipe y’abashinzwe umutekano, izakina undi mukino wa gicuti uzayihuza na Vision FC ku wa Gatanu.

Hakizimana Kevin bakunze kwita Pastole ni we watsinze igitego cya mbere muri uyu mukino
SEC FC ifite abakinnyi bakiri bato, ikina mu cyiciro cya kabiri
Police FC yifashishije abanyezamu bakiri bato barimo Maniraguha Hilaire
Kubwimana Cedric yubura amaso ngo arebe uwo aha umupira
Munyakazi Youssuf Lule na Nshuti Savio Dominique bari mu babanjemo mu gice cya mbere
Abayobozi ba Police FC bakurikiranye uyu mukino
Ndayishimiye Antoine Dominique ahanganiye umupira n'umukinnyi wa SEC
Mico Justin ahanganiye umupira n'abakinnyi ba SEC FC
Abatoza ba Police FC; Haringingo Francis (ubanza iburyo), Rwaka Claude (hagati) na Nkunzingoma Ramadhan (ibumoso) bareba uko abakinnyi babo bitwara
Namahoro Yves ni umwe mu batoza ba SEC FC

Amafoto: Usanase Anitha


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza