Police FC yasinyishije umutoza wirukanwe muri Zambia

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 3 Gicurasi 2018 saa 01:47
Yasuwe :
0 0

Police FC iheruka gutandukana ku bwumvikane na Seninga Innocent yazanye umutoza mushya, Albert Mphande, wirukanwe na Nkwazi FC yo muri Zambia, asinyira kuzayihesha kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda uyu mwaka.

Iyi kipe y’abashinzwe umutekano, yari yitwaye neza umwaka ushize isoza ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona inyuma ya Rayon Sports ariko umutoza Seninga Innocent ntiyabashije gukomerezaho n’uyu mwaka kuko mu mikino 17 yatoje yatsinze itandatu, inganya itanu, itsindwa itandatu byatumye ubuyobozi bwe bumusaba gusezera.

Mu bahabwaga amahirwe, Umunyarwanda Olivier Karekezi wigeze gutoza Rayon Sports yari ku isonga ariko iyi kipe yamurengeje ingohe izana Albert Mphande wirukanywe muri Nkwazi FC yo mu cyiciro cya mbere muri Zambia.

Mu kiganiro Umunyamabanga wa Police FC, SP Regis Ruzindana, yagiranye na IGIHE yavuze ko batoranyije uyu mutoza kubera inararibonye afite kandi akaba yaranemeye kuzatwara igikombe kimwe mu bikinirwa mu Rwanda.

Yagize ati “Twarebye ku mwirondoro we tubona afite amateka, yatoje muri Suède, atoza muri Zambia ubona ko ari n’umuntu ukunda guhangana ku buryo tubona ko hari icyo yadufasha. Urebye nta gihe cy’amasezerano yasinye ahubwo twumvikanye ko bitewe n’uko azitwara uyu mwaka nurangira tuzongera tukavugana.”

Yakomeje agira ati “Twamweretse gahunda dufite atwemerera ko azakora ibishoboka akegukana kimwe mu bikombe, cyaba icya Shampiyona cyangwa icy’Amahoro. Abatoza bari basanzwe nibo azakorana nabo bivuze ko Nshimiyimana Maurice twari twabaye twitabaje azaba umwungiriza we.”

Yavuze ko kuba uyu mutoza yaravuye muri Zambia yirukanwe kubera umusaruro muke nta kibazo kirimo kuko umutoza ava ahantu hamwe byanze akagera ahandi bigakunda icya mbere ari uko aba azi ibyo akora n’icyo ashaka kugeraho.

Police FC ni imwe mu makipe akomeye mu Rwanda inihagazeho mu bushobozi ariko ntirabasha kwegukana igikombe cya shampiyona nubwo yagiye inyura mu biganza by’abatoza bakomeye barimo Goran Kopunović, Cassa Mbungo André n’abandi.

Iyi kipe kuri ubu ihagaze ku mwanya wa gatandatu ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 27 mu mikino 19 irushwa na AS Kigali ya mbere 11.

Albert Mphande yagizwe Umutoza mukuru wa Police FC
Seninga Innocent yatandukanye na Police FC kubera umusaruro muke
Police FC yagiye ihindura abatoza ariko ntirahirwa no kwegukana igikombe cya shampiyona

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza