00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Police FC yasinyishije umutoza mukuru mushya

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 5 Nzeri 2021 saa 11:59
Yasuwe :
0 0

Police FC yatangaje ko yasinyishije Francis Nuttall Elliot ukomoka muri Ecosse mu Bwami bw’u Bwongereza nk’Umutoza wayo Mukuru usimbura Haringingo Francis wari uyimazemo imyaka ibiri.

Ubuyobozi bwa Police FC bwatangaje ko Francis Nuttall Elliot yahawe akazi ko gutoza iyo kipe basinyanye amazezerano y’umwaka umwe.

Nuttall Elliot yasimbuye Haringingo wari amaze imyaka ibiri muri Police FC. Uyu Murundi ku mwaka we wa mbere yagejeje iyi kipe ku mwanya wa gatatu, ku mwaka we wa kabiri yahagaritswe habura imikino ibiri ngo shampiyona irangire ariko iyi kipe yasoreje ku mwanya wa kane.

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE avuga ko uyu mugabo ufite uburambe mu kazi ko gutoza by’umwihariko unamenyereye imikinire y’amakipe yo muri Afurika yasabwe guhesha Police FC igikombe cya Shampiyona.

Francis Nuttall w’imyaka 53 yanyuze mu makipe atandukanye kandi akomeye, haba muri Afurika n’ahandi ku Isi.

Mu 1998 yabaye umutoza ushinzwe Imbaraga mu Ikipe ya West Bromwich Albion aho yabifatanyaga no kwiga, yaje guhabwa Impamyabushobozi izwi nka Licence A itangwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi (UEFA) ndetse anayifitiye Licence ya UEFA Pro.

Mu 2004 yagizwe Umutoza w’imbaraga wa Rangers FC. Yanyuze mu makipe atandukanye arimo Bristol City, Al-Nasr Dubai SC na Middlessbrough yo mu Bwongereza mu 2008.

Ni umugabo ufite uburambe mu murimo wo gutoza cyane ko yanatoje Ikipe y’Igihugu y’u Bushinwa nk’Umutoza wungirije.

Urugendo rwe muri Afurika yarutangiye mu 2014 ubwo yatangiraga gutoza ikipe ya Gor Mahia anayihesha igikombe cya Shampiyona muri Kenya.

Muri iyi kipe yanditse amateka kuko mu 2015 yatwaye Igikombe cya Shampiyona adatsinzwe umukino n’umwe bimugira umutoza w’umwaka muri Kenya. Yatandukanye na yo mu 2016.

Nuttall Elliot kandi yanyuze mu makipe atandukanye arimo Zamalek yo mu Misiri, Accra Hearts of Oak yo muri Ghana na El Hilal El Obeid yo muri Sudani mu 2018.

Nuttall Elliot, mu 2020 yagizwe Umutoza mukuru w’Ikipe ya Township Rollers yo muri Botswana.

Kugeza ubu yari Umutoza wa Saint George yo muri Ethiopie; yamuhaye akazi muri Werurwe 2021 ngo asozanye nayo umwaka w’imikino.

Police FC ikomeje kwiyubaka mu rwego kugira ngo irebe ko yakegukana igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, ihora ihatanira ariko itazi uko gisa.

Francis Nuttall Elliot yagizwe Umutoza Mukuru wa Police FC
Uyu mutoza yanyuze mu makipe atandukanye ku Mugabane wa Afurika
Uyu mutoza yasabwe guha Police FC igikombe
Francis Nuttall Elliot yagiriye ibihe byiza muri Gor Mahia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .