00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Police FC yahagaritse Haringingo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Kamena 2021 saa 11:27
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Police FC bwafashe icyemezo cyo guhagarika uwari umutoza wayo mukuru, Haringingo Francis Christian, kubera umusaruro mubi.

Police FC ntiyitwaye neza mu mikino ine imaze gukinwa mu makipe umunani ahataniye igikombe cya Shampiyona, aho kuri ubu ifitemo amanota ane gusa, irushwa atandatu na AS Kigali na APR FC za mbere.

Kunyagirwa na APR FC ibitego 3-0 mu mukino wabaye ku Cyumweru, nyuma y’iminsi itatu inganyije na Rayon Sports igitego 1-1, biri mu byatumye abatoza bayo bajya ku gitutu.

Umunyamabanga Mukuru wa Police FC, CIP Bikorimana Obed, yemereye IGIHE ko bamaze guhagarika umutoza Haringingo Francis Christian, Rwaka Claude wari umwurungirije na Niyitunga Jean Paul wongereraga ingufu abakinnyi.

Imikino itatu isigaye izatozwa na Nkunzingoma Ramadhan usanzwe atoza abanyezamu muri Police FC, aho azafashwa na Nkotanyi Ildephonse usanzwe atoza Interforce FC mu cyiciro cya kabiri.

Iyi kipe y’abashinzwe umutekano izasubira mu kibuga ku wa Gatatu, aho izakira Rutsiro FC kuri Stade ya Bugesera saa sita z’amanywa.

Haringingo Francis yagizwe umutoza wa Police FC muri Nyakanga 2019, ahabwa amasezerano y’imyaka ibiri avuye muri Mukura Victory Sports.

Police FC yahagaritse umutoza Haringingo Francis kubera umusaruro mubi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .