00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cristiano yanze kwamamarizwaho Cola-Cola, Pogba we Heineken ayamaganira kure

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 17 Kamena 2021 saa 10:23
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi wo hagati w’Ikipe y‘Igihugu y’u Bufaransa na Manchester United, Paul Labile Pogba na Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo, bagaragaye mu kiganiro n’abanyamakuru bakura ku meza amacupa y’ibinyobwa yari yateguwe.

Mbere y’umukino Portugal yatsinzemo Hongrie, Umutoza wa Portugal, Fernando Santos na Cristiano Ronaldo bagiye mu cyumba gikorerwamo ikiganiro n’abanyamakuru.

Cristiano ubwo yari yicaye imbere ku meza ashyirwaho micro z’abanyamakuru, yagaragaye akuraho amacupa abiri ya Coca-Cola kandi iki kinyobwa kiri mu baterankunga b’iri rushanwa uyu mwaka.

Nyuma yo gukuraho ayo macupa, yahise ashyira imbere amazi mu kubwira abantu ko ari yo bakwiriye kunywa aho kuba Coca-Cola.

Pogba we nyuma y’umukino u Bufaransa bwatsinzemo 1-0 u Budage, yakoze ibijya gusa n’ibi. Ubusanzwe uyu musore ni umuyoboke w’idini ya Islam wabashije no kujya mu mutambagiro mutagatifu i Makka.

We yasanze ku meza ye hateguyeho amazi n’icupa rya Heineken, ahita arikuraho asigazaho ibinyobwa bidasindisha, amazi na Coca-Cola.

Ibyo Cristiano yakoze byatumye Coca-Cola igira igihombo. Ku wa mbere, umugabane w’uru ruganda wavuye ku 56,17$ ugera ku 55,22$. Ni mu gihe muri rusange agaciro k’iyi sosiyete kavuye kuri miliyari 242$ kakagera kuri miliyari 238$, bivuze ko kagabanutseho miliyari 4$.

Ibyo Cristiano Ronaldo yakoze byahombeje Coca-Cola agera kuri miliyari 4$
Pogba yanze kwicara imbere y'ameza ateretseho inzoga kandi we ari umuyisilamu
Yahise aterura icupa arikura ku meza
Imbere ye hasigaye amacupa ya fanta n'iry'amazi gusa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .