00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pochettino ashobora kwerekeza muri Manchester United

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 Ugushyingo 2021 saa 02:39
Yasuwe :
0 0

Umunya-Argentine Mauricio Pochettino ni we uhabwa amahirwe yo kugirwa umutoza wa Manchester United, aho bivugwa ko atishimye muri Paris Saint-Germain.

Manchester United iheruka kwirukana Ole Gunnar Solskjaer wari umaze imyaka itatu itatu ayitoza, iteganya guha akazi umutoza uhoraho ku mpera z’uyu mwaka w’imikino.

Gusa, kuba Mauricio Pochettino ashobora kuva muri Paris Saint-Germain igihe icyo ari cyo cyose bishobora gutuma gahunda ya Manchester United ihinduka.

Nubwo iyi kipe itaravugana na Pochettino, bivugwa ko uyu mutoza w’imyaka 49 atishimye muri Paris Saint-Germain, aho akazi ke ari ako gutoza ikipe ya mbere gusa, ibindi bikorwa byose bigakorwa na Leonardo ushinzwe siporo.

Pochettino yagize ibihe byiza mu myaka itanu yatojemo Tottenham ndetse hari amakuru avuga ko yifuza gusubira muri Premier League.

Kuri ubu, uyu mutoza aba muri hoteli i Paris mu gihe umuryango we wagumye i Londres ndetse kuba yakorera i Manchester byamworohera kugera mu murwa mukuru w’u Bwongereza kurusha uko bimeze avuye mu Bufaransa.

Pochettino watoje Southampton, ari muri Paris Saint-Germain kuva mu mezi 10 ashize, aho kuri ubu bari ku mwanya wa mbere muri Ligue 1 mu gihe barushwa inota rimwe na Manchester City mu itsinda rya Champions League.

Muri iki cyumweru, azaba ari i Manchester aho Paris Saint-Germain izahura n’iyi kipe ifite igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza ku wa Gatatu.

Nubwo afite abakinnyi bakomeye barimo Lionel Messi, Kylian Mbappé na Neymar, ngo ntiyishimiye ko ikipe ye hari uburyo ituzuye mu bice byose ndetse ntiyashakaga ko hagurwa umunyezamu Gianluigi Donnarumma muri iyi mpeshyi.

Ibijyanye n’igura n’igurishwa ry’abakinnyi muri Paris Saint-Germain, ntibiri mu maboko ya Pochettino, ahubwo bigirwamo uruhare na Leonardo.

Ubwo yari amaze kugirwa umutoza muri Mutarama, Pochettino yagowe no kwemeza abavugaga ko atajya atwara ibikombe bikomeye.

Yahise atwara Trophée des Champions wagereranya na Community Shield mu Bwongereza, nyuma akurikizaho Coupe de France muri Gicurasi.

Gusa, PSG yananiwe gutwara Ligue 1, ku nshuro ya kabiri mu myaka icyenda, isoza Shampiyona irushwa inota rimwe na Lille mu gihe yasezerewe na Manchester City muri ½ cya Champions League.

Pochettino ntiyifuza kuva muri PSG hagati mu mwaka w’imikino, ariko bivugwa ko byashoboka aramutse yegerewe na Manchester United, aho ba nyir’iyi kipe yo mu Bufaransa bashobora kumusimbuza Zinedine Zidane udafite akazi muri iyi minsi.

Abandi batoza bavugwa muri Manchester United barimo Erik Ten Hag utoza Ajax na Brendaon Rodgers utoza Leicester City.

Mu gihe Manchester United yahitamo kubanza gufata umutoza w’agateganyo uzasozanya n’uyu mwaka w’imikino, uvugwa cyane ni Umufaransa Laurent Blanc wigeze kuyibera myugariro, aho kuri ubu atoza muri Qatar.

Undi ni uwahoze ari Kapiteni w’iyi kipe, Steve Bruce, na we udafite akazi nyuma yo kwirukanwa na Newcastle United.

Mauricio Pochettino ni we ushobora gusimbura Ole Gunnar Solskjaer muri Manchester United

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .