Perezida wa Sena yashimye Ferwafa yagiriye icyizere umusifuzi w’umugore ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 Nyakanga 2019 saa 07:50
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Sena Makuza Bernard yashimiye Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryagiriye icyizere umusifuzi w’umugore, Musansanga Salima Rhadia, rikamuha gusifura umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro mu bagabo, aho AS Kigali yegukanye iri rushanwa itsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1.

Senateri Makuza ni umwe mu bayobozi bakurikiye uyu mukino wa nyuma, aho yari kumwe na Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Espérance, ndetse bafatanyije n’Ubuyobozi bwa FERWAFA na Azam TV gutanga ibihembo ku makipe yitwaye neza mu irushanwa ry’uyu mwaka.

Abinyujije kuri Twitter, Perezida wa Sena, Makuza ubwo yagarukaga ku butuma bwa Kiyovu Sports bushimira AS Kigali yayitwaye igikombe bukanihanganisha abakunzi bayo, yashimiye Ferwafa kuba umukino wa AS Kigali na Kiyovu sports yarawuhaye umusifuzi w’umugore.

Ati ”Ndashimira kandi FERWAFA yafashe icyemezo ikagirira icyizere umunyarwandakazi Mukansanga Salima ngo ayobore umukino w’igikombe ndetse yari akubutse no mu gikombe cy’Isi ahesha u Rwanda ishema. Yagaragaje ubushobozi, ubuhanga burimo ubunyamwuga. Ndamwifuriza gukomeza gutera imbere.”

Mukansanga Salima yari ahawe uyu mukino nk’umusifuzi wo hagati, aho yafashwaga n’abarimo Niyonkuru Zephanie na Mutuyimana Dieudonné ku ruhande mu gihe Uwikunda Samuel yari umusifuzi wa kane.

Uyu munyarwandakazi akubutse mu Gikombe cy’Isi cy’abagore kimaze kibera mu Bufaransa, aho yasifuye imikino irimo uwahuje Suède na Thailand mu itsinda F.

Salma w’imyaka 28 yatangiye umwuga wo gusifura mu 2007, aba Umusifuzi Mpuzamahanga mu 2012. Guhera icyo gihe yagiye asifura mu marushanwa akomeye nk’Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17, icya Afurika cy’abari munsi y’imyaka 17 ndetse na 20 n’amajonjora y’igikombe cy’Isi, All Africa Games ya 2015 na CECAFA y’abagore ya 2015 yabereye i Jinja muri Uganda.

Perezida wa Sena, Makuza Bernaed (inyuma ibumoso) na Minisitiri Nyirasafari (inyuma iburyo) bakurikiranye umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Amahoro
Uturutse ibumuso: Ndagano Faradjallah umuyobozi wa AZAM TV, Perezida wa Sena Hon. Makuza Bernard, Perezida wa Ferwafa Rtd. Brig. Gen Sekamana Jean Damascene, Minisitiri Hon. Nyirasafari Esperance na Visi Perezida wa Ferwafa, Habyarimana Marcel mbere y'umuhango wo gutanga ibihembo by'Igikombe cy'Amahoro 2019
Mukansanga Salima yayoboye umukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro AS Kigali yatsinzemo Kiyovu Sports
AS Kigali yegukanye igikombe cy'Amahoro mu bagabo no mu bagore

Amafoto: Kayiranga Victor


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza