00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Rayon Sports yirinze kuvuga kuri Luvumbu na Muhire Kevin, ati “Ni ibanga”

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 24 Mata 2021 saa 08:32
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yirinze kuvuga ku bakinnyi bivugwa ko bashobora kugurwa n’iyi kipe muri uku kwezi barimo Umunye-Congo Héritier Luvumbu Nzinga, Muhire Kevin na Allan Nono, abwira abanyamakuru ko ari “ibanga”.

Mu gihe hitegurwa itangira rya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mwaka w’imikino wa 2020/21, amakipe yose yemerewe kongeramo abakinnyi bashya mu gihe cy’ibyumweru bibiri bizarangira tariki ya 29 Mata 2021.

Muri Rayon Sports, hari amazina y’abakinnyi atandukanye akomeje kuvugwamo, bashobora kugurwa kugira ngo bayifashe mu mezi abiri azakinwa Shampiyona igahita irangira.

Ku isonga hari umukinnyi wo hagati ukina asatira izamu, umunye-Congo Héritier Luvumbu Nzinga w’imyaka 26, kuri ubu ukinira Youssoufia Berrichid yo mu Cyiciro cya Mbere muri Maroc.

Hari kandi Umunyarwanda Muhire Kevin ukina muri Omar, ariko akaba ari mu Rwanda nyuma y’ihagarara rya Shampiyona yo muri Asia ndetse n’umunya-Gabon Allan Nono ukina nka rutahizamu.

Ubwo hari hamaze kumurikwa umwambaro mushya Rayon Sports izambara mu mwaka w’imikino wa 2020/21, Perezida w’iyi kipe, Uwayezu Jean Fidèle, yabajijwe n’abanyamakuru abakinnyi bashobora kongerwamo, yirinda kubatangaza n’imyanya bazaba bakinaho.

Ati “Abo tuzongeramo? Iryo ni ibanga muzababona. [Ni bangahe? ] Iryo ni ibanga muzababona. [Ni ku yihe myanya?] Iryo ni ibanga muzababona.”

Amakuru IGIHE yamenye ni uko hari umukinnyi utegerejwe mu Nzove mu mpera z’iki cyumweru ushobora kuba Luvumbu.

Uwaganiriye na IGIHE yavuze ko kandi “Ibiganiro na Muhire Kevin bigeze kure.”

Rayon Sports iri mu itsinda B rya Shampiyona, izatangirira kuri Gasogi United tariki ya 2 Gicurasi, iminsi itatu mbere yo guhura na Kiyovu Sports mu gihe izasoreza kuri Rutsiro FC tariki ya 8 Gicurasi 2021.

Mu kwitegura iyi mikino, imaze gukina umukino umwe wa gicuti, aho yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0 ku wa Gatatu mu gihe ishobora gukina na Police FC undi mukino wa gicuti ku Cyumweru cyangwa ku wa Mbere tariki ya 26 Mata 2021.

Héritier Luvumbu Nzinga ari mu bitezwe muri Rayon Sports
Muhire Kevin ashobora kugaruka muri Rayon Sports akayikinira amezi abiri
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle (ibumoso), yijeje abakunzi bayo kwitega ikipe ikomeye kandi izatwara Shampiyona
Umwambaro w'abanyezamu ba Rayon Sports
Imyenda y'ingimbi za Rayon Sports n'iyo gusohokana
Rayon Sports ntizandika amazina y'abakinnyi ku myambaro nk'uko byari bisanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .