Perezida wa Rayon Sports Munyakazi wababajwe no kudasinyisha Mutsinzi Ange, yashimiye APR FC yabarereye abakinnyi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 Nyakanga 2019 saa 12:35
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, avuga ko yababajwe no kuba atarasinyishije myugariro Mutsinzi Ange wanze kongera amasezerano muri iyi kipe, agahitamo kwerekeza muri mukeba, APR FC.

Mutsinzi Ange wari umaze imyaka itatu muri Rayon Sports, yayivuyemo mu ntangiro z’uku kwezi nyuma y’uko yanze kongera amasezerano, yerekeza muri APR FC yasinyiye imyaka ibiri.

Aganira na IGIHE, umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yavuze ko yabonaga ahazaza heza muri uyu myugariro ukiri muto ndetse ababazwa no kuba atarabashije kumusinyisha ngo akomeze gukinira Gikundiro.

Ati” Umukinnyi tutabonye arazwi ni Mutsinzi. Nifuzaga ko aba muri Rayon Sports, tugirana ibiganiro, ibyo yadusabaga byose turabyemera, bigahinduka, ibyo ahinduye tukabyemera. Yabihinduye inshuro eshatu byose tubyemera. Impamvu twabyemeraga ni uko twamubonagamo ubuhanga, ni umukinnyi muto ku buryo navuga ko ku mwanya akinaho, navuga ko ari we wa mbere mu Rwanda.”

IGIHE yabajije uyu muyobozi icyabuze kugira ngo Rayon Sports isinyishe myugariro Rusheshangoga Michel na Nshuti Savio Dominique bagiranye ibiganiro, ariko bikarangira baterekeje mu bururu n’umweru.

Munyakazi Sadate yavuze ko batabashije kumvikana n’aba bakinnyi bombi kuko ibyo bo bifuzaga, basanze atari byo bakwiye.

Ati” Icyabuze ni ubwumvikane, burya iyo abantu baganira ari babiri buri umwe hari ibyo aba yifuza, ibyo badusabaga ntabwo twe twabonye ko twabitanga, ntabwo nanavuga ko Rayon Sports yari ibakeneye cyane uretse ko twumvaga tubongeye mu bakinnyi bacu byaba byiza. Ibyo badusabye ntabwo byatwemereye ko twabaha umwanya Rayon Sports, twabonaga birenze ibyo bakwiriye.”

Agaruka ku bakinnyi bashya ikipe yaguze by’umwihariko batandatu bavuye muri APR FC barimo umunyezamu Kimenyi Yves, myugariro Rugwiro Hervé, Sekamana Maxime, Iranzi Jean Claude, Nizeyimana Mirafa na Nshimiyimana Imran bakina hagati, Perezida wa Rayon Sports yavuze ko ari abakinnyi beza, ashimira APR FC yabahaye ikinyabupfura n’ibindi nkenerwa ku mukinnyi.

Ati” Dufite ikipe nziza mu zo twagize. Baje basimburana n’abo twatakaje. Navuga ko amahitamo dufite ubu ari meza mu bwugarizi. Maxime, Iranzi, Imran na Mirafa tubafata nk’impano twahawe, tunashimira aho bavuye (muri APR FC) kuko bigaragara ko bitaweho, ni abahungu bafite umupira wo ku rwego rwo hejuru ariko ikintu nabonye gikomeye mu minsi maranye na bo, bafite ikinyabupfura kiri ku rwego rwo hejuru, bigaragara ko aho bari bari, bari mu ikipe izi gutanga ibikenewe ku mukinnyi, kumwigisha no kumugira inama.”

“Ni abakinnyi bari ku rwego rwo hejuru kandi rwiza, ndetse ku myanya barimo naho ari amahitamo meza kuri twebwe. Ntabwo twabatsinze cyane iyo twabaga twahuye nyamara twari dufite ubusatirizi bwa mbere.”

Rayon Sports yamaze kugura abakinnyi 14 bashya, itegereje abanya-Mali babiri; Oumar Sidibé ugera mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu na Mohamed N’Diaye uzagera i Kigali nyuma ya tariki ya 30 Nyakanga kuko afite ubukwe.

Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate mu kiganiro kirekire yagiranye na IGIHE kuri uyu wa Gatanu
Mutsinzi Ange yanze kongera amasezerano muri Rayon Sports, ajya muri APR FC
Perezida wa Rayon Sports asanga abarimo Imran, Mirafa, Rugwiro na Maxime ari impano Rayon Sports yiherewe
Umunyezamu Kimenyi Yves ni umwe mu bakinnyi bishimiwe n'abafana muri Rayon Sports
Nshuti Savio Dominique utarumvikanye na Rayon Sports, yagizwe kapiteni wa kabiri wa Police FC mu gihe Rusheshangoga Michel yagiye muri AS Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza