00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutoza Seninga na Tuyishime uyobora Musanze FC barashyiditse

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 11 Kamena 2021 saa 02:44
Yasuwe :
0 0

Tuyishime Placide uyobora ikipe ya Musanze FC na Seninga Innocent wari umutoza wayo ariko akirukanirwa ku kibuga mu kwezi gushize, barashyiditse ndetse ikibazo cyabo cyageze mu nkiko.

Ku wa 23 Gicurasi 2021, nibwo Umutoza Seninga Innocent yirukaniwe kuri Stade ya Bugesera ubwo Musanze FC yari abereye umutoza yatsindwaga 4-1 na Gasogi United.

Icyo gihe Perezida wa Musanze FC, Tuyishime Placide, yavuze amagambo yuje uburakari mbere y’uko umukino ugera ku musozo.

Ati “Njye nka Perezida ndamwirukanye. Ntajye mu modoka y’abakinnyi, ni amahirwe ko atuye no mu Bugesera, ahite yisangira umugore we.“

Nyuma y’uku kwirukanwa, Seninga yahise agana inkiko ngo arenganurwe, cyane ko we avuga ko yirukanwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi yari atarasoza amasezerano ye y’imyaka ibiri yari yasinyiye iyi kipe y’i Musanze.

Abajijwe niba nyuma yo kwirukana umutoza Seninga, hari ibindi biganiro byaba byarabayeho ngo batandukane neza, Tuyishime uyobora Musanze FC, yavuze ko bifuje kurangiza ikibazo neza ariko uyu mutoza akabangira.

Ati “Ibyo ari byo byose akunda inkiko. Naranamuganirije kuri Telefone mubaza iby’inkiko, aransubiza ngo yaburanye na Kiyovu arayitsinda, ngo na Etincelles FC bari mu rubanza.“

“Ngira ngo ni ukumureka akajya mu nkiko, iyo umuntu agiye mu nkiko cyane hari ibindi yibagirwa. Ubundi baravuga ngo imanza zirakenesha. Uko ahora atekereza imanza abandi baba batekereza kubaka. Ngira ngo ibizavamo tuzabyakira. Tuzaburana nawe.“

Uyu muyobozi yakomeje ashimangira ko kwirukana Seninga byakurikije ashingiye ku masezerano bari baragiranye nawe.

Ati “Icyo tuzi ni uko twamwirukanye mu buryo bwemewe n’amategeko. Cyereka najya kundega ko namwirukaniye kuri Stade naho ubundi mu byo twumvikanye harimo ko ikipe izaza muri 6 cyangwa 8 za mbere kandi ntabyo yagezeho. Reka dutegereze ibizavamo.“

Uretse ibi kandi Tuyishime Placide yanavuze ko kuva yakwirukana Seninga, umwuka ari mwiza mu rwambariro rw’iyi kipe ari nayo mpamvu batsindiye Kiyovu Sports ku Mumena.

Mu makipe umunani ari kurwanira kutajya mu cyiciro cya kabiri, Musanze FC ifite amanota atandatu mu mikino itatu imaze gukina.

Tuyishime Placide uyobora Musanze FC yibukije Seninga Innocent ko kujya mu Nkiko atari byo bikemura ibibazo buri gihe
Seninga Innocent yirukaniwe ku kibuga nyuma yo gutsindwa na Gasogi FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .