Perezida wa FIFA yihanganishije umuryango wa Mutuyimana wakiniraga Rayon Sports

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 14 Nzeri 2017 saa 01:21
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, yohereje mu Rwanda ubutumwa bw’ihumure ku muryango wa Mutuyimana Evariste wakiniraga Rayon Sports uherutse kwitaba Imana.

Mu gitondo cyo ku wa Kabiri, tariki ya 12 Nzeri 2017, nibwo abakunzi ba Rayon Sports n’ab’umupira w’amaguru mu Rwanda muri rusange bumvise inkuru y’incamugongo ko Mutuyimana Evariste wari umukinnyi wa Rayon Sports, yitabye Imana azize urupfu rutunguranye.

Mutuyimana wari umwe mu bakinnyi bakuru muri iyi kipe haba mu myaka ndetse n’inararibonye dore ko yakinnye no ku rwego mpuzamahanga muri Kenya akanahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu, Amavubi, ni umwe mu basetsaga cyane, akagarurira icyizere bagenzi be kandi bose bakamwisanzuraho, nk’uko byatangajwe na bamwe muri bagenzi be bakinanaga.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryatangaje ku rubuga rwaryo ko Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yohereje ubutumwa buhumuriza umuryango w’uyu mukinnyi mu bihe bitoroshye urimo byo gusezera kuri Mutuyimana ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange mu Rwanda.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki 14 Nzeri 2017, Nzamwita De Gaulle Vincent, yagize ati "Perezida wa Fifa, Gianni Infantino, yandikiye Ferwafa ku birebana n’urupfu rw’Umunyarwanda w’umunyezamu, Evariste Mutuyimana. Yohereje ubutumwa bw’ihumure ryinshi umuryango wa Mutuyimana ndetse na Ferwafa."

Mu butumwa yohereje, Perezida wa Fifa, Gianni Infantino, yagize ati "Ni iby’akababaro kenshi kumenya amakuru y’urupfu rw’umunyezamu mpuzamahanga, Evariste Mutuyimana, witabye Imana ku wa Kabiri, tariki 12 Nzeri 2017.

Yongeyeho ati "Evariste Mutuyimana yari umuntu w’ingirakamaro muri Rayon Sports yinjiyemo amaze imyaka ibiri muri Sofapaka FC yo muri Kenya. Ku rwego mpuzamahanga, yatoranyijwe kenshi gukinira ikipe y’igihugu, kandi yari azwiho kwishima, gusabana n’inshuti akanaba umukinnyi ukora cyane."

Yakomeje agira ati "Munyemerere, mu izina ry’umuryango mpuzamahanga w’umupira w’amaguru no ku giti cyanjye, mbagezeho ubu butumwa bw’akababaro, no ku muryango w’umupira w’amaguru mu Rwanda muri rusange, mukomeze kwihangana. Mu kwifatanya na mwe mboneyeho kubihanganisha no kubafata mu mugongo muri iki gihe cy’akababaro kenshi ku muryango we n’abavandimwe be.

Mutuyimana wavutse ku ya 7 Gicurasi 1988. Yamenyekanye akinira Police FC, aho yaje kuva yerekeza muri Sofapaka yo muri Kenya. Uyu muzamu wanakiniraga ikipe y’Igihugu Amavubi yagarutse mu Rwanda muri Kanama 2016 nyuma yo kubengukwa na Rayon Sports, ikipe yari amazemo umwaka ndetse akaba yaratwaranye na yo igikombe cya Shampiyona ya 2016/17.

Gianni Infantino yafashe mu mugongo umuryango wa Mutuyimana Evaritse

Mbere y’imikino y’Agaciro Development Fund, amakipe yabanje gufata umunota wo kwibuka Mutuyimana

Mbere yo gutangira umukino, abakinnyi bakoze uruziga bibuka Mutuyimana Evariste wakiniraga Rayon Sports, witabye Imana
Hafashwe umunota wo kwibuka no kunamira umunyezamu wa Rayon Sports, Mutuyimana Evariste, witabye Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza